Abacuruzi
Umucuruzi Rubangura yari muntu ki?
Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Rubangura Vedaste, akaba mwene Rukatitabire Augustin na Kabanyana Angeline, yavukiye i Kavumu mu karere ka Nyanza, tariki ya 03 Mata 1942.
Rubangura yabaye impfumbyi afite imyaka 12 yonyine, niwe wari usigaye ari mukuru mubana b’iwabo bavukanaga uko ari bane.
Uwamubanjirije kuvuka ni Euphrasie Kamagaju yitabye Imana akiri muto, ibi rero byamugizeho ingaruka ikomeye kuburyo byabaye ngombwa ko areka ishuri, akagana iy’imyuga.
Rubangura yize gukanika imodoka no kuzitwara abyigishwa n’abarabu, aho yaje kuva agize imyaka yo kugira uruhushya rwo gutwara, yahise ajya gukora mu ikaragiro rya nyabisindu (Laiterie de Nyabisindu), aho yatangiye akora nk’umushoferi.
Igihe yakoraga aka kazi k’ubushoferi yabigiriyemo umugisha, kuko yaje kugirwa umuyobozi w’abandi bashoferi, uwo bakunze kwita “Charroi”, ariko nyuma y’igihe gito yaje guhura n’umugereki witwaga Zouros wacururizaga i Nyanza ari nawe wari nyiri iduka rya Athénné ry’i Kigali, akaba inshuti ya Rukatitabire nawe wari umucuruzi, amusaba kuva kuri ako kazi amujyana kumwigisha gucuruza.
Igihe yakoraga aka kazi k’ubushoferi yabigiriyemo umugisha, kuko yaje kugirwa umuyobozi w’abandi bashoferi, uwo bakunze kwita “Charroi”, ariko nyuma y’igihe gito yaje guhura n’umugereki witwaga Zouros wacururizaga i Nyanza ari nawe wari nyiri iduka rya Athénné ry’i Kigali, akaba inshuti ya Rukatitabire nawe wari umucuruzi, amusaba kuva kuri ako kazi amujyana kumwigisha gucuruza.
Mu mwaka w’1967, Rubangura yaje kugura imodoka ye ya mbere yatunze yo mu bwoko bwa Benz 1413, ayigura na Zouros.
Amaze kubona iyi modoka ye ya mbere, yamufashije muri byinshi, kuko ariyo yagiye yifashisha mukuzamura ubucuruzi bwe.
Iyo habaga ikibazo cy’ibiribwa muri iyo myaka wasangaga abantu bafite imodoka ntoya za Toyota Stout kandi hakenewe gutwarwa ibiribwa byinshi icyarimwe. Rubangura we yahitaga akoresha iyo modoka nini yari afite akajya akora ubwikorezi bw’ibiribwa mubice bitandukanye by’uRwanda ndetse n’ibihugu bituranye n’uRwanda.
Ubu bucuruzi bw’ibiribwa bwaje kwaguka butera imbere kuburyo yaguze n’imodoka ye ya Kabiri noneho imwe ayiha umushoferi, indi akayitwarira.
Rubangura yaje kugura indi modoka ya gatatu yo mu bwoko bwa Benz 1924, ubwo amaze kugira imodoka eshatu, yahise zose aziha abashoferi, ubundi yinjira mubikorwa by’ubucuruzi nyirizina.
Yinjiye mubucuruzi yatangiye kujya azana ibikoresho by’ubwubatsi abikuye mumahanga, aho muri za 70 aribwo yatangiye kujya azana isima (cement) yitwaga “CHILANGA”, yakuraga mu gihugu cya Zambia.
Ibi bikoresho by’ubwubatsi abanyarwanda babibonaga kugiciro gihanitse, maze mu 1978, igihe cya “réforme scolaire” cyangwa impinduka mu mashuri, ubwo Leta yubakaga amashuri menshi hirya no hino mu gihugu, nibwo yavuye mu bucuruzi bwa “general trading” ajya mu bikoresho by’ubwubatsi “building materials” (aribyo ciment, fers à béton, amabati, n’ibindi bitadukanye) kubera ko byari bikenewe cyane kandi.
Mu 1983 nibwo yagize igitekerezo cyo gukora uruganda rw’ibikoresho by’ubwubatsi, hanyuma ku nguzanyo ya BCR na BRD aza kubaka UPROTUR (Usine de Profilés et Tubes au Rwanda), aza kurwagura nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rukora amabati, imisumari, amatiyo ya PVC, ndetse aza no gutangiza uruganda rw’imifaliso “UPROFOAM”.
Ubu bucuruzi bwa UPROTUR, nibwo bwavuyemo amazu menshi RUBANGURA Védaste yubatse mu mujyi wa Kigali uhereye kuri RUBANGURA HOUSE yatangiye kubakwa mu 1987, ikarangira mu 1989, ariko ikaba yaratangiye gukorerwamo mu 1988, kuko muri ibyo bihe gukorera mu nzu itaruzura byabagaho ikagenda yuzuzwa hanyuma.
Ndetse hari n’andi mazu menshi yagiye agura mu byamunara i Kigali, i Nyanza no ku Gisenyi.
Abavandimwe ba Rubangura ni Euphrasie
witabye Imana akiri mu mashuri abanza, Rubangura Vedaste witabye Imana muri 2007, Anastasie Mukaruziga, Atanasie Kankindi wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abana Rubangura yabyaye ni 11 aribo Denys Rubangura akaba ari nawe mfura, Alphonsine Rubangura, Yvette Rubangura, Yves Rubangura, EricRubangura wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Augustin Rubangura, René Rubangura, Claudine Rubangura Claudette na Shirleen Rubangura b’impanga, hamwe na Uwase Ange Kelly Rubangura akaba ari nawe bucura.
Rubangura yitabye Imana tariki ya 06 Gicurasi 2007, isaa kumi n’imwe za mugitondo, aho yari mubitaro, i Johannesburg muri Afurika y’epfo.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?