Wadusanga

Abacuruzi

Niwe washinze Radiant Insurance Company Ltd, Rugenera Marc ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rugenera Marc  yavutse tariki ya 24 Nyakanga 1954, afite impamyabushobozi ihanitse mu bucuruzi by’umwihariko mu mabanki n’imari.

Marc Rugenera ni umugabo w’inararibonye akaba n’inzobere mu by’ubukungu.

Yayoboye Ikigo cy’ubwishingizi SORAS ndetse yabaye Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’ubukerarugendo.

Yabaye kandi Minisitiri w’imari nyuma aza guhabwa n’inshingano  zo kuba  Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’inganda n’ubucuruzi muri Afurika.

Yakoze muri Banki y’u Rwanda itsura amajyambere.

Yabaye mu nama z’ubutegetsi mu bigo binyuranye nka SULFO Rwanda Industries, FIGACE, Banki Nkuru y’u Rwanda, CFE Agaseke, CMAC, Kamonyi Investment Group n’ibindi.

Marc Rugenera  akaba ariwe washinze Radiant Insurance Company Ltd na Radiant yacu.

Iki kigo cya Radiant insurance Company Ltd muri 2022 cyatwaye igihembo nk’ikigo cy’ubwishingizi cy’indashyikirwa mu Rwanda, mu bihembo bya Kalisimbi Event.

Radiant Insurance Company Ltd itanga serevisi z’ubwishingizi bw’ibinyabiziga, ubwishingizi bwo kwivuza, ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, ubwishingizi b’uburyozwe (bw’ingwate) yaba umuntu ku giti cye cyangwa ikigo runaka, n’ubwishingizi bwo gutwara imizigo yaba imbere mu gihugu cyangwa ituruka ikanoherezwa mu mahanga.

Banatanga kandi ubwishingizi bw’ingendo ku bafata ingendo z’indege zijya cyangwa ziva mu mahanga, bakishingirwa ku bibazo byose bashobora kuzigiriramo.

Yashyizeho na sosiyete iyishamikiyeho yitwa ‘Radiant yacu’ ikora iby’ubwishingizi bufasha abafite ubushobozi buke.

Radiant Insurance Company Ltd yatangiye guha ubwishingizi abaturarwanda guhera mu mwaka wa 2013.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe