Abacuruzi
Ni umwuzukuru wuwahoze ari Perezida w’Urwanda, Maryse Mbonyumutwa ni muntu ki?
Maryse Mbonyumutwa yavukiye ku butaka bw’u Rwanda, mu 1974 aza kuva mu gihugu mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Maryse Mbonyumutwa ni umukobwa wa Shingiro Mbonyumutwa, akaba umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida w’Inzibacyuho w’u Rwanda rutarabona ubwigenge mu 1961.
Uyu mugore ari mu bashinze Uruganda C&D Pink Mango rukorera mu Rwanda imyenda irimo n’iyoherezwa mu mahanga ndetse akaba ari na we washinze Inzu y’Imideli ya ‘Asantii’.
Maryse Mbonyumutwa yakuriye mu Mujyi wa Kigali n’uwa Gisenyi kugeza afite imyaka 10 ubwo yajyaga kwiga mu Bubiligi.
Na nyuma yo gusoza amashuri mu Bubiligi yakomeje kuhaba, ataha mu Rwanda mu 1993 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asubirayo nk’impunzi nyuma ya Jenoside.
Mbonyumutwa akigera mu Bubiligi, yakoze mu nganda zikora imodoka ndetse aza no kubikomereza mu Bwongereza.
Yaje gusezera akazi ko gukorera abandi, atangira ubucuruzi mu Bushinwa ari na bwo yaje kugira igitekerezo cyo gushinga uruganda rukora imyenda muri Afurika.
Mbere yo kuza mu Rwanda muri 2010 Maryse Mbonyumutwa yabanje kubibwira se Shingiro Mbonyumutwa na mubyara we.
Yari afite umwana umwe ya byaranze n’umugabo w’umunyamahanga ukomoka muri Ecose bibera mu Budage agakorera mu Bwongereza.
Nkuko Igihe kibitangaza muri 2012 yagarutse mu Rwanda ahita anatsindira isoko ry’ibikoresho muri Park Inn Hotel.
Mu 2019 uruganda C&D Pink Mango rwatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda.
Mbonyumutwa Maryse arateganya no kwagurira ibikorwa bye muri Tanzania ndetse agatangiza inganda zizamufasha kwinjira ku isoko ryo muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo mu Majyepfo.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?