Abacuruzi
Ni umuhanga cyane, Norman Mwashi umuyobozi wa Alex Stewart International Rwanda ni muntu ki?

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Norman Mwashi, yavukiye muri Zambia akaba umuhanga mu bijyanye n’ibinyabutabire.
Amashuri abanza yayize mu gace avukamo naho ayisumbuye ayiga muri Masala Secondary School.
Mu kwiga kwe yakurikiranye ibijyanye n’ibinyabutabire (Chemistry), yabonye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Zambia.
Normani asoje kaminuza yahise abona akazi hagati y’umwaka w’i 1988-1992 muri imwe muri sosiyete ikomeye yakoraga ibijyanye nibyo yari yarize i wabo muri Zambia.
Yamaze imyaka isaga icyenda (9) yose ariwe mugenzuzi mukuru ushinzwe ibinyabutabire muri Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Mopani Copper Mines PLC aho yakoze kuva mu mwaka w’i 1992 kuza muri 2000.
Kuva mu mwaka wa 2001 yagizwe umuyobozi w’ibya tekiniki mu ruganda rwitwa Lafarge zambia Ndola PLant aho yamaze imyaka irindwi (7) kuko yahavuye muri 2007.
Normani Mwashi muri 2008 yagizwe umuyobozi w’ikigo cya Alex Stewart International Rwanda.
Laboratwari Alex Stewart International Rwanda, ikora isuzuma rya gihanga mu kumenya ubwiza n’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro.
Ni Laboratwari ikorera mu Mujyi wa Kigali ari naho ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikaba ipima amabuye y’agaciro mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Tanzania, Uganda, Ethiopia n’ahandi.
Alex Stewart International, yatangiye mu 1978, kuri ubu ifite amashami mu bihugu birenga 40, aho itanga serivisi z’ubugenzuzi bwa gihanga ndetse na laboratwari ku bikorera n’ibigo bya leta.
Ifite imashini zigezweho n’ikoranabuhanga rihambaye rikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?