Abacuruzi
Ni ubona Serena Hotel ujye wumva uwitwa Aga Khan IV, ni muntu ki?

Prince Shah Karim Al-Hussaini ‘Aga Khan IV’ yavutse tariki ya 13 Ukuboza 1936.
Yavukiye i Genève mu Busuwisi, gusa umuryango we ukomoka muri Perse ‘Iran’ ya none.
Yavutse kuri Ali Khan na Joan Yarde-Buller, mu bwana bwe yabaye muri Kenya.
Aga Khan IV yashakanye na Salimah Aga Khan babanye hagati y’umwaka w’i (1969–1995) ndetse na Inaara Aga Khan babanye hagati y’umwaka w’i (1998–2011).
Aba bagore bose babyaranye abana bane (4), aribo Rahim Aga Khan, Aly Muhammad Aga Khan, Zahra Aga Khan, Hussain Aga Khan.
Aga Khan IV yamenyekanye kubera ibikorwa by’iterambere yakoze binyuze mu kigo ‘Aga Khan Development Network’.
Prince Shah Karim Al-Hussaini wamenyekanye nka Aga Khan IV, yashinze ikigo cy’amahoteli gifite Serena Hotel, ibitaro na za kaminuza mu bice bitandukanye by’Isi.
Yabaye Imam wa 49 w’Abayisilamu b’aba-Shia Ismaili.
Aba ba Imam nibo bahabwa amazina izina rya ‘Aga Khan’.
Uasimbuye sekuru ku mwanya wa Imam, Sultan Muhammed Shah, wamenyekanye nka Aga Khan III.
Nawe nyuma yo kwitaba Imana yasimbuwe ku buyobozi bw’Abayisilamu b’aba-Shia Imaili n’umuhungu we, Rahim al-Hussaini Aga Khan V.
Aga Khan yari azwi cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kubera ibitaro bikomeye bya ‘Aga Khan Hospital’ yubatse mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Ku myaka 21 y’amavuko yagiye gukorera muri Tanzania.
Azwi kandi kuba yarashinze amashuri atandukanye yamwitiriwe muri Kenya, Uganda, no muri Tanzania igihugu yoherejwe gukoreramo ubwo yasimburaga Sekuru ku mwanya wa Imam mu 1957.
Harimo Kaminuza Aga Khan University iri i Karachi muri Pakistan, Aga Khan University iri i Nairobi.
Yashinze kandi andi mashuri yamwitiriwe nka Aga Khan Program for Islamic Architecture iri muri Kaminuza ya Harvard na Massachusetts Institute of Technology zo muri Amerika.
Ni ikigo gikoresha abakozi ibihumbi 55, muri sosiyete zirenga 125 cyashinze.
Aga Khan , yari afite Ikirwa cye bwite muri Bahamas, ubwato bwa ’super-yatch’, hamwe n’indege bwite.
Yashinze kandi ikigo ( Nation Media Group ‘NMG’), cyaje kuba ikigo kigenga cy’itangazamakuru gikomeye kurusha ibindi muri Afurika y’ u Burasirazuba n’iyo Hagati.
Muri 2007, yahawe umudari w’icyubahiro cyikirenga n’uwahoze ari Perezida wa Kenya Mwai Kibaki.
Abasilamu b’aba-Ismailis yari abereye Imam bafite abayoboke babarirwa hagati ya Miliyoni 12-15 ku isi.
Aga Khan Development Network buri mwaka yinjiza miliyari 4$.
Yitabye Imana tariki ya 4 Gashyantare 2025 aguye muri Portugal, yari atuye mu nzu yo mu bwoko bwa ’chateau’ mu Bufaransa.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 7
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze amasaha 10
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?