Abacuruzi
Ni inkingi ya mwamba mu rugaga rwabikorera mu Rwanda

Bafakulera Robert ni umucuruzi akaba n’umushoramari wavukiye mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo.
Yabaye umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) kuva mu mwaka wa 2018 ubwo yatorwaga kuyobora manda ye ya mbere y’imyaka itatu asimbuye Gasamagera Benjamin.
Muri Werurwe 2022 Bafakulera Robert yongeye gutorerwa kuyobora PSF mu gihe cy’indi myaka 3 ariko akaba yeguye ku mirimo ye tariki ya 3 Gashyantare 2023 manda itaragera ku musozo.
Uyu mushoramari, ni umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda.
Yashoye cyane mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.
Afite hoteli zitandukanye mu Rwanda zirimo Ubumwe Grande Hotel.
Arazwi cyane kandi mu rwego rw’ubwikorezi ndetse n’ubucuruzi bw’umuceri n’amavuta yo guteka.
Urugaga rwa PSF yari ayoboye, rwashinzwe mu 1999 nk’urugaga ruhuza abikorera bo mu Rwanda.
Icyo gihe rwari rusimbuye icyahoze ari ‘Rwanda Chamber of Commerce and Industry’.
Yavuye muri PSF ahita ahabwa inshingabo zo kuyobora Roba Industries Limited, itsinda ryamasosiyete ya Roba ni ihuriro ryibanda ku gukora ibicuruzwa byinshi byimbere mu gihugu n’inganda – Amavuta yo guteka ya Premium, Isabune yo kumesa, Plastike, Ibicuruzwa by’isuku, Imicungire y’ibicuruzwa no gutanga amasoko, Gutezimbere imitungo itimukanwa hamwe n’urusobe muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ifite amashami ayishamikiyeho akorera munsi y’ubutayu bwa Sahara ibikorwa birimo gutunganya ibikoresho bitandukanye, ubucuruzi bushingiye ku mitungo, kuvana ibintu mu mahanga no kubikwirakwiza mu gice cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 7
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze amasaha 10
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?