Abacuruzi
Maurice Toroitich Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda ni muntu ki?

Maurice Toroitich yavukiye muri Kenya mu gace ka Iten ari naho yatangiriye amashuri ho muri Elgeyo-Marakwet County agace kavukamo abakinnyi bumukino wo gusiganwa ku maguru bibirangirire.
Yaje kujya kwiga muri Moi Kabarak High School mbere yuko yerekeza muri Kaminuza.
Maurice afite impamyabumenyi zitandukanye zimugira n’umubaruramari w’umwuga nka CPA.
Yatangiye akazi akiri muto kumyaka 24 acunga imari muri kompanyi ucuruza peteroli, yaje kujya gushaka akazi muri banki.
Muri 2004 yinjiye muri Stanbic yaje no guhita atwara igihembo cya ‘Annual Excellence Service’.
Yakoze muri Standard Bank Group imyaka isaga 15 mbere yuko yerekeza muri KCB ahagana 2008 ubwo yerekezaga i Kigali akaba yarimukanye n’umuryango we w’abana bane n’umugore we.
Kigali yarasanzwe ayizi kuko yajyaga ahaza mu kiruhuko rimwe na rimwe avuye ku ishuri, ni umugabo wakunze gutembera ibihugu by’Akarere ka Africa y’Iburasirazuba ndetse n’ibindi bihugu nk’Ubushinwa, Esipanye, Singapore,UK, Ubufaransa, Africa y’Epfo n’ahandi.
Yize muri Kaminuza ya Nairobi aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’ubucuruzi.
Afite kandi impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu yakuye muri Kaminuza ya Strathmore nayo iherereye i Nairobi muri Kenya.
Maurice yahawe kuyobora NCBA Bank Rwanda akaba ari kimwe mu bigo bya NCBA Group gitanga serivisi zaguye z’imari ku bigo binini, ibito n’ibiciriritse n’abakiliya ku giti cyabo, ikagira amashami mu Rwanda, Uganda, Tanzania no muri Côte d’Ivoire.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?