Abacuruzi
Afite miliyari 11.6 z’Amadorali, Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe ni muntu ki?

Dr Patrice Motsepe yavutse tariki ya 28 Mutarama 1962.
Yavukiye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ni umuvandimwe w’umugore wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Tshepo Motsepe.
Afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza y’Ubusuwisi mu bijyanye n’ubugeni.
Yize amategeko muri kaminuza ya Witwatersrand.
Yize kandi ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’amategeko y’ubucuruzi.
Mu 1997 yaguze ibirombe bya zahabu 6 muri AngloGold kuri miliyoni 7.7 z’Amadorali iwabo muri Afurika y’Epfo.
Nyuma yaje gshinga uruganda rucukura amabuye y’agaciro arwita ‘African Rainbow Minerals Limited’.
Uru ruganda rutunganya Toni 6.7 z’amabuye y’agaciro ku mwaka.
Mu 1999 we na bagenzi be bashinzw icyo bise ‘Greene and Partners Investments’.
Muri 2004 yagizww umuyobozi mukuru wa Banki ya Absa Group.
Yagizwe kandi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwishingizi cya Sanlam.
Uyu mugabo abarirwa akayabo ka miliyari 11.6 z’Amadorali.
Muri 2019 yaguze imigabane ingana na 26% mu ikipe ya Rugby yitwa Blue Bulls Rugby Union.
Dr Patrice Motsepe yashoye mu mupira w’amaguri muri 2004.
Yaguze imigabane ingana na 51% mu ikipe ya Mamelodi Sundowns y’iwabo muri Afurika y’Epfo.
Dr Patrice Motsepe yiyamamarije kuyobora CAF muri 2021 ahita anatorwa asimbuye Ahmad wari wagiyeho muri 2017.
Muri 2025 yongeye gutorerwa indi manda yo kugeza 2029 ayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa.
Afite umugore witwa Precious Moloi ndetse n’abana batatu.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?