Wadusanga

Abanyapolitiki

Mu myaka 20 ishize yamenyekanye cyane muri Handball, Minisitiri Sebahizi Prudence ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Tariki ya 1 Werurwe 1978 ni bwo Sebahizi yabonye izuba.

Yavukiye mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, ari na ho yize amashuri abanza.

Amashuri yisumbuye yayize muri Groupe Scolaire de Nyabikenke ubu ni mu Karere ka Muhanga, aho yize ibijyanye n’Ubukungu ndetse aza gukomereza amasomo nk’ayo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Kuri ubu Sebahizi afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Iterambere Mpuzamahanga “International Development Policy” yakuye muri Kaminuza Nkuru ya Seoul muri Korea y’Epfo.

Hagati ya 2004 na 2005 yakoze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda nk’umukozi ushinzwe gutanga ubumenyi mu guhugura abantu batandukanye. Mu 2006 yashyizwe mu itsinda ry’Abanyarwanda batangije imishyikirano y’uko u Rwanda rwakwinjira mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Sebahizi yaje kuba Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga aho yakoze mu biro by’uwari Minisitiri icyo gihe Louise Mushikiwabo kugera mu 2012.

Muri uwo mwaka, urugendo rwo gukora muri Leta rwarahagaze kuko yahise agirwa Umuhuzabikorwa wo ku Rwego rw’Igihugu w’Ihuriro ry’Imiryango yigenga yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, East African Civil Society Organizations’ Forum (EACSOF) kugeza mu 2014.

Yahavuye yerekeza muri Ethiopia mu 2015, gufasha Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu gushyiraho isoko rusange rya Afurika.

Muri uwo muryango, yakomeje kugenda azamurwa mu ntera uko imyaka ishira kugeza abaye Umuyobozi mu Bunyamabaganga bw’Isoko rusange rya Afurika.

Sebahizi Prudence yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze.

Kuri ubu Sebahizi Prudence arangwa n’indangagaciro yo gukunda umurimo, kuko yemera ko izindi zose ziza zishamikiye kuri yo.

Sebahizi Prudence iyo atari mu nshingano z’akazi, ni umukinnyi mwiza wa Handball kuko yayikinnye no mu kipe ya Kaminuza ndetse no mu bihe bitandukanye akaba umuyobozi mu Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda.

Mu 2004-2005 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Handball, mu 2005-2008 aba umuyobozi ushinzwe umutungo naho mu 2008 kugera mu 2010 aba Perezida w’iryo shyirahamwe.

Avugako ko hejuru ya Handball akina na Volleyball, Football ndetse na Basketball.

Ni umugabo w’abana babiri n’umugore umwe.

Izikunzwe