Wadusanga

Abanyapolitiki

Yatumye Abanyarwanda bigaragambya muri 2008 bashaka ko arekurwa, Lieutenant Colonel Rose Kabuye ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rose Kabuye yavutse tariki ya 22 Mata 1961 I Muvumba mu burasirazuba bw’Urwanda, amazina  yiswe n’Ababyeyi ni Rose Kanyange,kubera politiki yivangura yariri mu Rwanda yakuriye mu buhinzi mu gihugu cya Uganda.

Amashuri niho yayize kugera mu Kaminuza ya Makerere izwi mu karere aho yakuye Impamyabumenyi muri politike n’imiyoborere.

Mu 1986 niwo mwaka Rose Kabuye yinjiye mu gisirikare ariko akaba yari yarinjiye muri FPR Inkotanyi mu myaka y’i 1980,mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu Rose Kabuye yarafite inshingano zo kwita kubababaye bahuye ni bibazo kurugamba,kurundi ruhande ariko akabifatanya no kuyobora ihuriro ry’abasirikare babagore bari kurugamba muri FPR Inkotanyi akabongerera akabaganiriza ndetse akabongerera morare.

Mu 1994 Genocide yakorewe Abatutsi ikimera guhagarikwa Rose Kabuye yahawe inshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali ,Lieutenant Colonel Rose Kabuye yayoboye umujyi wa Kigali kuva mu 1994 kugeza mu 1998.

Umujyi wa Kigali warugizwe na Komini eshatu arizo Kacyiru,Kicukiro na Nyarugenge,yawuyoboye umutekano utaraba wose,hari benshi bari barasenyewe amazu batagira aho kuba aho kenshi yagiye abwira abaturage ko udafite ubushobozi bwo gutura mu mujyi wa Kigali yareba ahahwanye nubushobozi bwe icyo gihe yarafite ipeti rya Majoro.

Ayobora Kigali hari ikibazo kandi cy’Abantu bamwe babaga mu mazu atari ayabo banyirayo batahuka bigateza amakimbirane,Rose Kabuye yafashe umwanzuro w’uko bajya gutura i Gikondo ahari igisigara cya leta icyo gihe abaturage barabyanga bavugako  ari mu cyaro nyuma nibwo hubatswe n’umugabo wari umukire witwa Rujugiro Ayabatwa Tribert nyuma batangira kujyayo hahenze cyane.

Hari Abana benshi bo mu muhanda,abacuruzi bamwe badasora nk’umusirikare byose  abishyira kumurongo,mu 1998 yinjiye mu nteko Ishinga Amategeko nk’umudepite yaharaniye cyane uburenganzira bw’Abagore mu kujya mu myanya ifata ibyemezo none uyu munsi Urwanda ruza imbere kw’isi mukugira abagore benshi murizi nzego.

Mu mwaka wa 2003 Rose Kabuye yahawe inshingano nshya Ashingwa Protocol mu biro bya Perezida w’Urwanda Paul Kagame,umwanya yamazeho imyaka isaga irindwi,niwe wateguraga ingendo zose Perezida Kagame yakoreraga mu Rwanda no hanze yarwo,ibirori n’imihango y’abanyacyubahiro batandukanye.

Perezida wayoboraga Leta zunze ubumwe z’Amerika George W.  Bush na Madamu we baza mu Rwanda kimwe na Nicholas Sarkozy w’Ubufaransa niwe warukuriye itsinda ryateguye ibirori byo kubakira.

Rose Kabuye ni nawe waherekeje Perezida Kagame mu nama rusange y’Umuryango  wabibumhye yabereye i  New York mu Amerika.

Mu 1994 indege yaritwaye uwari Perezida w’Urwanda Juvenal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’Uburundi yarahanuwe ubwo yarigeze hafi y’ikibuga cy’indege  cya kanombe ibi byabaye imbarutso yo gushyira mu bikorwa umugambi wa Genocide yakorewe Abatutsi,abarenga miliyoni baricwa mu minsi ijana.

Mu mwaka wa 2006 umucamanza w’umufaransa witwa Jean Luis Bourgiere yashyize hanze impapuro zo guta muri yombi abasirikare icyenda bahze ari aba APR barimo Rose Kabuye,Perezida Kagame,James Kabarebe n’abandi.

Aba bose bashinjwaga kugira uruhare mwihanurwa ry’indege ya Habyarimana,ku cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2008 Rose Kabuye yatawe muri yombi hagendewe kuri za mpapuro zawa mucamanza yakiri umuyobozi ushinzwe protocol mu biro bya Perezida wa Repubulika y’Urwanda yari I Frankfurt mu Budage ari mu rugendo rwe bwite.

Uku gutabwa muri yombi kwa Rose Kabuye kwazamuye umwuka mubi hagati y’Ubudage n’Urwanda  Ambasaderi w’Ubudage yirukanwa I Kigali n’Urwanda ava mu budage bihita biteza n’imyigaragambyo mu Rwanda  aho abanyarwanda basabagako Kabuye arekurwa.

Uyu madamu yakoze ibikorwa byinshi yaba mu gisirikare no mu yindi mirimo ya Leta ,yaje kurekurwa ariko ahita ajya kwitaba ubutabera mu Bufaransa ntahandi yari yemerewe kujya icyo gihe kubwo kwanga ko yahunga ubutabera,abacamanza baramurekuye by’agateganyo agaruka mu Rwanda tariki ya 25 Ukuboza 2008 akazajya akomeza kwitaba ubutabera,muri Werurwe 2009 kumukurikira ubutabera bwarabihagaritse yemererwa kujya aho ashaka.

Kuva muri 2010 yagiye kwikorera ni CEO w’i kigo cyitwa Virunga  Logistics and Startech Ldt cyashyinzwe muri 2011,

Rose Kabuye afite imidari irimo uwo kubohora igihugu n’umudari w’ubukangurambaga mu kurwanya Genocide.

Lieutenant Colonel Rose Kabuye yashakanye na Cpt David Kabuye.

 

Izikunzwe