Wadusanga

Abacuruzi

Muri 2010 Forbes yamushyize ku mwanya wa 1 mu Rwanda mu kugira amafaranga menshi, Rujugiro Tribert yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rujugiro Tribert Ayabatwa yavukiye mu majyepfo y’Urwanda mu karere ka Nyanza mu 1941,ahagana mu 1955 ku myaka 14 gusa nyina yaramusize,ageze mu mwaka wa munini w’ishuri yarirukanwe yaragize imyaka 16,kubera ivangura ryari ryazanywe n’abakoroni,ubuzima bwari bugiye kugorana cyane.

Mu myaka itatu yakurikiyeho yamubereye umusaraba kuberako ivanguramoko ryari rimaze kwimakazwa  ahitamo guhunga igihugu afite  imyaka 19 ajya i Burundi.

Kubona akazi byaringume kubwamahirwe aza kubona akazi mu iposita yarihuriweho n’ibihugu byombi   by’Urwanda n’Uburundi,yakoranye imbaraga ahita atangira guhabwa umwanya wo guhugura bagenzi be,yujuje imyaka 22 yaje gusezera aka kazi yaramaze kumenya kuvuga neza ururimu rw’igifaransa ariko yaranizigamye kumafaranga yakoreraga.

Nyuma yaje kujya ku isoko agura imodoka ya pikapu yahise atangira urugendo rwo gutwara abantu n’ibintu,ahagana mu 1970 Rujugiro yari yujuje imyaka 29 yaramaze imyaka 7 yikorera ahita  atangira ubucuruzi bw’imigati,amafaranga n’umunyu,muri uwo mwaka yahise abona isoko ryo gucuruza itabi arivana tanzaniya arizana mu Burundi.

Yaje kwiyungura ubwenge atangira kujya itabi aryikorera ntiyaba akijya kurangura,akabifatanya n’abwabucuruzi,gutwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Tanzaniya,gukora inzoga n’ibindi.

Hagati y’umwaka w’i 1970 ni 1980 yari umucuruzi uri kwibere mu gihugu cy’Uburundi bwayoborwaga na Perezida Jean Baptiste Bagaza kuko yasaga nuhagarariye ubucuruzi bwabasirikare bakomeye utirengagije n’abanyapolitiki.

Yabaye umukire  karahava ariko nyuma ingoma zihindura imirishyo  Perezida Bagaza ahirikwa kubutegetsi na Buyoya,abari abatoni barafunzwe bari barimo na Rujugiro wamazemo imyaka itatu.

Mu 1990 yarafunguwe yigira inama yo kwikuriramo ake karenge,mu gufungurwa kwe ninaho haziye umubano we na FPR Inkotanyi kuko we ubwe yitangarijeko Fred Gisa Rwigema ari mubamufashije kubona ibyangombwa biri nibyamujyanye mu Busuwisi gusura abana be.

Fred Rwigema yamushakagaho inkunga ariko akabura umwanya wo kubonana na Rujugiro

Umushoramari Rujugiro Tribert Ayabatwa mbere yuko yitaba Imana yakoze ibikorwa byinshi birimo no gutera inkunga ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohora igihugu zarwanaga ni zari iza leta yacyo gihe FAR kuva mu Kwakira mu 1990.

Uyu mugabo wari umugwizatunga mu mwaka wa 2006 yashoye arenga miliyoni 20 zamadorali yubaka inzu yakataraboneka ayita Union Trade Center (UTC)icyo gihe ntayindi nyubako yariri mu Rwanda  y’ubucuruzi yari imeze nkiyi nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyiri nyubako nyuma byaje guteza adahari hagati ye na leta y’Urwanda rwashinjaga Rujugiro kutishyura imisoro,iyi nyubako yaje kwigarurirwa n’ikigo  cyitwa Kigali investment Company yishyushye muri cyamuna iyi nyubako asaga miliyari 6 na  miliyoni 877 n’ibihumbi 150 iyi cyamunara yabaye muri 2017 yari ihagarariwe na leta kuko leta yavugagako ayibereyemo umwenda ungana na miliyari 1 na miliyoni 200 ya manyarwanda ariko we yarabihakanaga.

Mbere yuko iyi nyubako itezwa cyamunara mu myaka itatu Rujugiro ahunze yari yarigaruriwe n’akarere  ka Nyarugenge nk’umutungo udafite banyirawo,Ibi byatumye ahita ajya mu rukiko rw’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba(East Africa Court of Justice) are ga leta y’Urwanda ko yigaruriye inzu ye nta burenganzira ayihaye.

Nyuma yimyaka itanu inyubako ya UTC igurishijwe muri Kanama 2022 Uru rubanda yararutsinze leta y’Urwanda itegekwa kwishyura indishyi Rujugiro ya Miliyoni 1 yamadorali.

Uru rukiko rwavugagako yaba kwigarurira iyi nyubako hakiyongeraho kugurishwa leta ya bikoreye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mbere y’umwaka y’umwaka  wa 2010 Rujugiro yarabanye neza na leta y’Urwanda ndetse yari mu bajyanama ba Perezida Kagame,nyuma yimyaka 14 yaje gufata utwqngushye amaguru ayabangira ingata ahungira muri Afurika y’Epfo,yatinyaga ko yazafungwa kubwibyha yaregwaga birimo kuba yaranyerezaga imisoro n’ibindi.

Muri 2014 ikinyamakuru cyandika kubafite ifaranga ry’umurengera cya Forbes Magazine cyashyize Rujugiro kutishyura mwanya wambere muri Afurika mu kugira amafaranga menshi mubacuruzaba kanatunganya  itabi .

Nyuma y’ukwezi yaragarutse aca Nairobi mbere yuko yerekeza I Kampala kuko hari mu kwezi kwa cumi ariko mbereho yari yarahamagawe na Fred ntibabasha kuvugana ahubwo yitabwa n’undi ageze I Kampala asanga  FRP Inkotanyi yatangiye urugamba,yinjiramo atyo aba ari nabwo atangira gutanga umusada mu bushobozi yarafite ariko agakomanga n’ahandi ashaka inkunga kugeza u Rwanda rubohowe.

Muri 2006 Rujugiro yashyizwe mu bajyanama mpuzamahanga ba Perezida Kagame barimo na Tony Blair wabaye Minisitiri w’ubwongereza kuva mu mwaka w’i 1997 kugeza muri 2007.

Muri 2010 ikinyamakuru Forbes Magazine cyashyize Rujugiro kumwanya wambere mu bakire mu Rwanda aho yabari rwagati asaga miliyoni 280 zamadorali ni muri miliyari 361 uyashyize mu manyarwanda.

Uhereye mu 1996 kugeza 2011 umwaka umwe Rujugiro ahunze  imibare igaragazako yaramaze gushinga ingana za Cement,I cyari,izikora inkweto,ibiryo,inzoga n’itabi  n’ibindi mu bihugu nka Angola,Nigeria,Sudani y’Epfo,Uganda,Tanzaniya ,Afurika y’Epfo no muri UAE.

Amakuru akavugako yanashoye miliyoni  zirenga 20 zamadorali mu ruganda rukora itabi no kugemura ibyo kurya mu gace ka Arua muri Uganda muri 2013,icyo gihe yavuzeko impamvu at a yashoye mu Rwanda ari uko igihugu cyamutwaye ibye.

Muri 2014 yasezeye mu byimicungire y’ubucuruzi kumyaka 73 abisigira abahungu be n’umukwe we.

Paul umuhungu w’imfura ya Rujugiro akora nkumuyobozi ushinzwe gushaka amasoko muri Pan-African Tobacco Group mu gihe umuhungu we muto Richard Rujugiro akora nk’umuyobozi ushinzwe tekiniki,umekwe we  Serge akora nkumuyobozi ushinzwe imari.

Iyi kompanyi ya Pan african Tobacco ifite ibiro mu bihugu  10 iga korera mu bihugu 27 byo muri Africa ndetse no mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati mu barabu.

Mbere yuko apfa yavuzeko intego ye itariyo gushaka amafaranga ko kwari ukubaka ikintu aza Siggraph abahungu be n’umukwe we.

 

Izikunzwe