Wadusanga

Abanyapolitiki

Afite agahigo ko kuba yaramaze igihe kinini ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Louise Mushikiwabo yavutse tariki ya 22 Gicurasi 1961 avukira mu mugisha wa Kigali i Jabana muri Gasabo.

Avuka kuri Bitsindinkumi na Nyiratura ni Bucura mubana icyenda yavukanye nabo,hari Inyandiko zigaragazako Mushikiwabo ari Mwishywa wa Alex Kagame wabaye rurangiranwa mu kwandika ibitabo.

Mubana bamenyekanye cyane bavukana harimo Landouard Ndasingwa (Lando)wabaye umucuruzi ukomeye n’umunya  politiki wamenyekanye cyane mu Rwanda mbere yuko yicwa muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Undi ni Anne Marrie Kantengwa  wakoze mu nteko inshingano amategeko kuva muri 2003 kugeza 2008.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu mujyi wa Kigali,akomereza muri kaminuza nkuru y’Urwanda mu 1981ahakura impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu rurimi rw’Icyongereza mu mwaka 1984.

Acyirangiza yahise ajya kuba umwarimu mu ishuri ry’isumbuye rya Lycée de Kigali riherereye mu rugunga mu mujyi wa Kigali,yigishamo imyaka ibiri gusa.

Mu mwaka w’i  1986 Louise Mushikiwabo yagiye kwiga muri America muri Delaware University aho yize indimi n’ubusemuzi,yahavanye impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza byashimangiraga ko mu ndimi ari ntamakemwa,yahise abona akazi I Washington DC aguma muri America,ubwo Genocide yakorewe Abatutsi yabaga ba mu 1994 yakoraga muri leta zunze ubumwe za America byanatumye arokoka kuko iyi Genocide yakorewe Abatutsi yahitanye bamwe bo mu muryango we barimo na Lando nyiri Hotel Chez Lando.

Yamazeyo imyaka 22 yose muri America ahava ajya gukora muri Banki itsura amajyambere ny’afurika (BAD) muri 2005 mu gihugu cya Tuniziya  aho yari mubuyobozi bwari bshinzwe itangazamakuru,icyo gihe iyi Banki yayoborwaga n’umunyarwanda Dr Donald Kaberuka.

Urugendo rwe rwa politiki rusa nurwagiye kukarubanda muri 2008,hari muri Werurwe nyuma yo kubisabwa na Perezida Kagame,tariki ya 7 Werurwe yagizwe Minisitiri w’itangazamakuru,yarasimbuye Laurent Nkusi.

Yagiye agaraga kenshi anako nk’umuvugizi wa guverinoma y’Urwanda,nyuma y’umwaka umwe iyi Minisiteri yarayoboye yavuyeho ahita ajyirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga uyu mwanya yamazeho imyaka icyenda yose binamugira uwambere wamaze ho igihe kirekire ugereranyije n’abandi nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi  mu 1994.

Mu mwaka wa 2004 nubwo atari yakinjiye muriyi Minisiteri yahawe igihembo na Kaminuza yo muri Amerika yigisha ibijyanye n’ubuhanzi n’Amahanga cyise (Outstanding Humanitarian Award).

Tariki ya 12 Ukwakira 2018 Mushikiwabo  yatorewe kuba umunyamabanga w’igihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF) muri manda yimyaka ine.

Louise Mushikiwabo ubuzima bwe bwite abugira ibanga rikomeye cyane ikizwi n’uko afite umugabo.

Mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi yatakaje bamwe mu bavandimwe be barimo na Lando wari umucuruzi ukomeye akaba n’umunya politiki wishwe tariki ya 7 Mata 1994 yiciwe kucyimihurura  hamwe n’umugore n’abana babo babiri akaba ariwe washinze ishyaka riharanira  kwishyura ukizana (PL).

Anne Marrie  Kantengwa ni mukuru wa Louise yabaye mu nteko nshingamategeko y’Urwanda kuva 2003 kugera 2008,ubu ni umuyobozi wa hotel yahoze ari iya musaza we Lando izwi cyane  iherereye  i Remera mu mujyi wa Kigali.

 

Muri 2006 Mushikiwabo yasohoye igitabo kitwa ‘Rwanda Means The Universe’, ugenekereje mu Kinyarwanda (Rwanda bisobanura Isanzure). Ni igitabo yafatanyije n’umunyamakuru Jack Kramer cyibanda cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yanashinze umuryango yise ‘Rwanda Children Fund’ ufasha mfubyi zasizwe iheruheru na  Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994,akunda gusabana cyane,ni umubyeyi ukunda abantu.

Izikunzwe