Wadusanga

Abavugabutumwa

Yayoboye Regina Pacis, Padiri Jean Bosco Ntagungira wagizwe Musenyeri wa Diyosezi Butare ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Padiri Ntagungira yavutse ku wa 3 Mata 1964, yiga mu Iseminari nto ya Rutongo mbere yo gukomereza mu nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe Ubusaseridoti ku wa Mbere Kanama 1993 muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Nyuma yo kuba Padiri, yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera kuva mu 1993 kugera mu 1994. Yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga mu mategeko ya Kiliziya nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza y’i Roma mu Butaliyani (Pontifical Lateran University) aho yize kuva mu 1994 kugera mu 2001.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe Iyogezabutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu 2001 kugera mu 2002 mbere yo kuba Umuyobozi wa Seminari Nto ya Mutagatifu Vincent ya Ndera.

Yabaye kandi mu buyobozi bw’Urukiko rwa Kiliziya urugereko rwa Kigali kuva mu 2002.

Yabaye Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Rukamba Philippe wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe