Abacuruzi
Niwe wise agace avukamo izina rya (101) rirafata, Umuraperi Smart Dust ni muntu ki?
Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Ndagijimana amazina y’ubuhanzi akoresha ni Smart Dust ni mwene Rusatsi Hesironi na Nakabonye Adriene.
Yavukiye mu karere ka Musanze ho mu ntara y’Amajyaruguru mu murenge wa Busogo ahazwi nko kuri 101 ari nawe wahise iri zina ryamenyekanye hose ku bantu bahagenda.
Papa umubyarawa yabaye umu oficiye mu gipolisi cy’Urwanda imyaka isaga 15 mbere yuko yitaba Imana.
Smart Dust yize amashuri abanza n’ayisumbuye kukigo kimwe ahitwa kuri St Benoit mu Byangabo ageze mu mwaka wa kabiri yatangiye kuba muri (Ghetto) icyo gihe kubera gushaka ubuzima yigaga gatatu mu cyumweru, indi minsi akajya gucuruza,ninabwo yatangiye kariyeri y’umuziki.
We nabagenzi be batangiye itsinda bise (F Spider) ryari rigizwe n’uwitwa ‘Free Bank,Ndagijimana (Fiester) na Nick P muri 2013.
Aha niho bahereye bajya muri Studio itunganya amajwi bwambere bahita bakora indirimbo yitwa ‘Njye Nawe’ nk’itsinda rya F Spider ,nyuma y’umwaka umwe Nick P Wallen yaje kwerekeza mu gihugu cya Finland.
Itsinda ryasigayemo we Fiester na Free Bank bahise bashyiramo imbaraga bakora indirimbo yaje gukundwa bise ‘Bizashira’ yanatumye bahurira kurubyiniro rumwe na nyakwigendera Jay Polly,ni mu gihe hari inkundura yo gutora back Nyampinga muri za Kaminuza hari mu gikorwa cyo gutora Miss wa Kaminuza yitwaga ISAE Busogo yaje guhinduka Cavem.
Smart Dust bamaze gusoza ayisumbuye yahise yerekeza Kampala muri Uganda itsinda riba rirasenyutse,yaragiye kwiga muri Kaminuza ya Makerere aza no guhita ahindura izina yakoreshaga mu muziki ,avugako byari bigoye gufatanya umuziki n’ishuri yaje kujya gushaka umuhanzi Rabadaba waruri mubagezweho icyo gihe bakorana indirimbo ariko ntiyashoka kuko avugako yamusabye ko bakora Video ihenze undi abura ubushobozi.
Yigaga akora n’umucuruzi ndetse akabivanga no gukora umuziki,ninabwo yaje kumenyana n’umukobwa witwa Nadia baje kugaruka mu Rwanda ubu bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise SHema Ava Marley.
Smart Dust akomeje gukora umuziki aho akomeje gukora indirimbo zitandukanye zikozwe mu njyana ya HipHop na AfroHipHop zikunzwe yakoreye mu ma Studio akomeye nka Lights On Music,Soul’s music n’izindi hamwe naba Producer batandukanye nka Kill beat.
Nyuma yo kugera mu Rwanda yegerewe nabaraperi barimo Zebra Rwabugiri ngo a muzane mu itsinda rya Spirty Cent undi arabyanga kuko ubu atangazako afite nawe umuryango yubatse harimo n’umugore we Nadia uri no mu bareberera inyungu zuyu muhanzi bise Inyandiko Zibinyejana.
Gusa umuraperi Rwabugiri bakoranye indirimbo ebyiri nubwo bitakunze ko bahurira mu itsinda zirimo iyitwa ‘Zigera i Roma,Umubyeyi’, nizo akomeje gukora iyo aheruka gushyira hanze niyitwa ‘Ninjye’isa nivuga kubuzima bwe cyane mu njyana ya Rap.
Azanira na Kigalibio yavuzeko ari gutunganya Album ye yambere izaba yitwa ‘Ibyanditswe Byera’,indirimbo yitiriye iyi Album yo yamaze gusohoka ikazaba iriho indirimbo 12 harimo nizo yakoranye n’Abahanzi bakomeye nka Green P n’abandi.
Hanze y’Urwanda Smart Dust umuhanzi afatiraho ikitegererezo ni Vybz Cartel ukomoka muri Jamaica ufite amateka adasanzwe doreko yarekuwe amaze imyaka 13 muri gereza mu buryo benshi batabitekerezaga nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Inkindi Aisha wigeze kwita Abagabo amagweja ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Yitabye Imana azize impanuka, Brig. Gen. Dan Gapfizi yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yavuye muri korali yisanga muri Orchestre Impala na Cinema, Jojo ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Niwe wabaye Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalia Gicanda yari muntu ki?