Wadusanga

Ibindi byamamare

Yahinduye ubuzima bwa benshi (akobwa n’ abagore), Marie Ange Raissa Uwamungu ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Binyuze mu muryango udaharanira inyungu ufasha abagore n’abakobwa batishoboye kwiteza imbere ‘ Impanuro Girls Initiative’, Marie Ange Raissa Uwamungu yahinduye ubuzima bwa benshi mu Rwanda batangira kwibeshaho banatunga imiryango yabo.

Uwamungu yashinze uyu muryango agamije kuzamura imibereho myiza  y’abagore n’abakobwa bugarijwe n’ubuzima bubi, batakaje icyizere cyo kubaho abaremera inzira zo kwinjiza agatubutse.

Wibanda cyane ku nyigisho z’ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwa muntu, gushyigikira ubukungu n’ubuyobozi ku mugore no guteza imbere ubuzima bwe.

Uyu mugore wakuriye mu gace gatuwe n’abiganjemo abakene cyane yakuranye inzozi zo kuzatanga umusanzu mu iterambere ry’abaturanyi be igihe azaba asoje ishuri.

Uwamungu yashinze uyu muryango akiri muto, bituma ahura n’imbogamizi zirimo n’abantu bagiraga impungenge z’uko azabashaka kuwuyobora no kuwucunga.

Muri gahunda z’uyu muryango zifasha abatari bake bawugana harimo iyitwa ‘Tekana Hub’ benshi birahira ko yababereye intangiriro y’ubuzima bushya.

Impanuro Girls Initiative imaze kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abagera ku 7000 bari mu nzego zitandukanye.

Uyu mukobwa avuga ko umuntu ufite inzozi ashaka kugeraho aba asabwa kwigirira icyizere kandi agahora aharanira kwiteza imbere.

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe