Wadusanga

Ibindi byamamare

Yatwaye ibihembo mpuzamahanga kubw’ ibikorwa bye bidasanzwe, Malaika Uwamahoro ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Malaika Uwamahoro ni Umunyarwandakazi umaze kubaka izina rikomeye mu guhimba imivugo no gukina ikinamico na filime ndetse n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuhanzi, impano akomora kuri benshi mu bagize  umuryango we.

Nkuko Ikinyamakuru Kura cyabitangaje Uwamahoro yagitangarije ko akiri muto yari afite inzozi zo kuba umuhanzi, ndetse ko nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo yabaye ataravuka, impano ye yamufashije kurebera ubuzima mu ndorerwamo yagutse no gutanga ubutumwa bufasha Abanyarwanda bagizweho ingaruka na yo, kugira ngo ntibaheranwe n’ayo mateka.

Malaika Uwamahoro kandi akiri umwana muto yakundaga kujya mu matsinda yo kugaragaza impano ku ishuri no mu rusengero. Kimwe mu byamukururiye kuba umuhanzi cyane ni uko byamufashije kugira amahitamo atandukanye y’uwo yifuzaga kuba we.

Ikindi ni uko gukura akikijwe n’abo mu muryango we bafite impano zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuhanzi, na byo byamubereye itara muri urwo rugendo.

Akomoza ku kuba yarakuze abona nyirakuru ari umudozi, nyirarume na ba nyirasenge ari abahanzi, ndetse na nyina umubyara akora ibifite aho bihuriye n’ubugeni.

Urugendo rwa Malaika Uwamahoro mu buhanzi rwagize ubusobanuro bwagutse ubwo yakirwaga na Mashirika Performing Arts and Media imaze kubaka izina mu guteza imbere ubuhanzi.

Ari muri iri tsinda yamenyekanye cyane mu mukino witwa ‘Africa’s Hope’ wagarukaga cyane ku Rwanda.  Byatumye amenya neza ko impano ye akwiye kuyikoresha mu buryo bwagutse, bumuhuza n’abantu benshi kandi na bo bikabagirira umumaro.

Nyuma yaje gutandukana na Mashirika atangira gukorana n’Urubuga ‘Spoken Word Rwanda’ ruteza imbere impano zirimo ubusizi. Nubwo yari ari gukura mu kwagura impano, Uwamahoro yagize zimwe mu mbogamizi z’uko yatangiye kujya muri ‘studio’ akiri muto bigatuma abatunganya ibuhangano bye bashaka kumufatirana.

Malaika Uwamahoro  ni umwe mu bagore n’abakobwa bahawe ibihembo bya 2024 bihabwa abagore n’abakobwa 100 ku rwego rw’Isi, bahize abandi mu kugira umwihariko wo gukora ibirimo ubugeni mu buryo budasanzwe (2024 Arts and Culture Excellence Award- WILS), byatangiwe mu Bwongereza.

Akomoza ku kuba ibyo bihembo byaramuhaye izindi mparaga zidasanzwe, ndetse bigatuma yongera kwibuka ko atibeshye ku kuba yarahaye agaciro inzozi ze zo kuba umuhanzi.

Kimwe mu bihangano bya vuba bya Malaika Uwamahoro  ni filime yitwa ‘Alkebulan’ igaruka ku nkuru y’Umugabane wa Afurika, ubumwe bw’abawutuye ndetse n’ibindi byiza kuri wo.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe