Wadusanga

Abahanzi

Ni impanga ntiwabasha kubatandukanya, Itsinda rya Soul Brothers ni bantu ki?

Yanditswe,

Kuya

Itsinda rya Soul Brothers rigizwe na Nsabimana Eylse undi akitwa Nsengimana Elie, mu muziki bahisemo gukoresha izina rya ‘Soul Brother’ mu rwego rwo kumvikanisha ko bunze ubumwe.

Iri tsinda ribarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera,Ni abasore babiri bavutse ari impanga biyemeza gukora umuziki.

Bombi basanzwe ari abahanga mu gucuranga piano, bakaba n’abanditsi b’indirimbo.

Bakora umuziki ushamikiye ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kubera ko  bakuriye muri korali kandi bakaba bavuka mu muryango ukikijwe.

Bamaze gukora ibihangano byinshi yaba mu buryo bw’Amajwi n’amashusho,bakaba baterwa inkunga na Judy Entertainment yashinzwe na Niyonizera Judith.

Bafite ubushobozi bwo gutunganya amajwi aho akenshi  bifashisha Bob Pro umwe mu bahanga U Rwanda rufite mu kunononsora umuziki.

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe