Wadusanga

Abanyapolitiki

Clare AKAMANZI umuyobozi wa NBA Africa ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Azwi cyane ku ruhare yagize mu kigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB) aho yari umuyobozi mukuru kuva muri  2017 kugeza muri Nzeri 2023.

Akamanzi yagize uruhare runini mu kugira RDB inkingi ikomeye ku rwego rw’iterambere ry’ubukungu, ishoramari, ndetse n’ubukerarugendo.

Ku ya 27 Ukuboza, Clare Akamanzi, umunyamategeko mu by’ubucuruzi mpuzamahanga n’ishoramari wagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n’udushya mu Rwanda, nibwo yagizwe umuyobozi mukuru wa NBA Africa.

Mu byo buri munyarwanda adashobora kwibagirwa mu gihe Akamanzi yaramaze ayoboye ikigo cy’iterambere ry’u Rwanda RDB, ni itangizwa ry’ubukangurambaga bwiswe VisitRwanda, bwamenyekanishije u Rwanda ku isi hose, bituma urwego rw’ubukerarugendo rutumbagira ku rugero rutari rwarigeze rugeraho.

Ibigo bikomeye mu bya siporo byagiye bigirana amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda muri iyi gahunda ya VisitRwanda harimo nka Arsenal, PSG, NBA, Bayern Munich, n’ibindi byinshi.

Mu yindi mirimo Akamanzi yakoze harimo nko kuba yarabaye mu nama ngishwanama z’imiryango mpuzamahanga nka WHO Foundation na Africa Nenda, ndetse no kuba yarayoboye ATL – isosiyete ikora igenzura rya RwandAir, Akagera Aviation, n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Akamanzi yagiye abona ibihembo bitandukanye mu myaka ishize, harimo nka Young Global Leader yahawe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum), mu mwaka wa 2013 kandi Forbes yamushyize k’urutonde rw’abagore 20 ba mbere kandi bakiri bato bavuga rikijyana k’umugabane wa Afurika, muri 2020 nabwo ashyirwa mu bagore 50 bakomeye kuri uyu mugabane.

Ikinyamakuru Jeune Afrique nacyo cyamushyize mu bagore 25 ba mbere muri Afurika.

Akamanzi afite impamyabumenyi y’icyubahiro mu by’amategeko yakuye muri kaminuza ya Concordia, muri Canada, impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imiyoborere yakuye mu ishuri rya Harvard Kennedy, LLM mu bucuruzi mpuzamahanga n’ishoramari muri kaminuza ya Pretoriya, Afurika y’Epfo, ndetse na LLB (Hons) yo muri kaminuza ya Makerere, muri Uganda.

Izikunzwe