Wadusanga

Abahanzi

Afite ibigwi byihariye mu marushanwa mpuzamahanga, Faysal ‘Kode’ ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Ngeruka Fayçal wahisemo kwiyita Kode ukorera umuziki mu Bubiligi, ni umwe mu bahanzi bamamaye mu muziki nyarwanda mu myaka yo hambere nawe akaba umwe mu bafashe iya mbere mu kuwuteza imbere mu bihe byari bigoye.

Ngeruka Fayçal yavutse tariki 8 Nyakanga 1981 ni umuhanzi w’ umunyarwanda yavukiye ahitwa Beni muri Zaïre (ubu yitwa RDC).

Ni mwene Abdul Seleman na Niyonzima Marie.

Uwo nyina yari umwe mu bagore 3 ba Seleman, Fayçal akaba ari imfura ye, imbere ya bashiki be Maureen na Karleen.

Fayçal rero afite abandi bavandimwe bavuka ku bagore bandi babiri bandi, abana b’uwo muryango bose akaba ari 11.

Fayçal ariko ubu ni imfubyi kuri se na nyina.

Amashuri ye abanza yayize kuri Ecole Communautaire du Lac i Goma, maze mu mwaka wa 1993 ajya i Bukavu, aho yize umwaka wa mbere w’ayisumbuye mu ishuri rikomeye cyane mu karere ryitwa Collège Alfajiri.

Muri 1995, yaje kujya i Kisangani aba ariho akomereza amashuri ye, maze umwaka ukurikiyeho ajya i Kinshasa, aho yize muri section ya Latin-Philo, avayo ari mu mwaka wa gatanu (5ème).

Aha nibwo intambara yahise itangira mu mwaka wa 1998, maze Fayçal aza mu Rwanda aciye Goma na Gisenyi.

Bukaba bwari ubwa mbere yinjira mu gihugu cye.

Hashize igihe gito ari ku Gisenyi, Fayçal yaje kuza i Kigali ku Kacyiru, kwa ba nyirasenge (tantes), maze akomeza amashuri ye muri APACE, aho byabaye ngombwa ko asubira mu mwaka wa kane (4 ème) kuko muri Congo yigaga muri système belge. Aha muri APACE ninaho yaje guhurira n’umukobwa utagira uko asa witwa Gisèle, kugeza n’ubu bakaba bakiri kumwe.

Mu mwaka wa 2001 nibwo Fayçal yarangije amashuri ye yisumbuye, maze ajya gutangira umwaka wa mbere muri ULK Gisenyi.

Hagati aho ariko, yari yasohoye album, afatanyije na groupe ye yitwaga Brothers yo muri Restoration Church i Gisenyi .

Ntiyaje kuhaguma kuko yahise ajya i Kampala, ahasanzwe haba igice kinini cy’umuryango we, kugirango bamenyane kurushaho. Nguko uko yagiye i Bugande!

Mu mwaka wa 2003, yaje kubwirwa na mushiki we Yasmine ko hari irushanwa ryo kuririmba ryitwa ‘Coca Cola pop star’, gusa ngo ikibazo cyari uko ryari mu cyongereza, icyongereza cye cyikiri gike cyane.

Yahise atangira gufata amasomo y’icyongereza, maze nyuma y’amezi abiri yitabira amajonjora (auditions). Ntibyari byoroshye na gato, kuko ku ikubitiro haje abantu 8400, baturutse muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Ibi ariko ntibyabujije Fayçal kurangiza ari muri bane ba mbere (top 4).

Nyuma y’iryo rushanwa, Fayçal yagarutse mu Rwanda, kuko yashakaga kwiga no gukora. Ubwo nibwo yongeye kwiga muri ULK Gisenyi, ari nako aririmba muri Live band ya Kivu Sun.

Muri 2005, nibwo Fayçal yagize amahirwe yo guhura n’uwagombaga kumubera inshuti idahemuka uwo ni Bizimana Abdoul, a.k.a Bizab the Brain.

Mu mwaka wa 2006, yatangiye gukorera i Kigali, muri Hôtel Des Mille Collines na Serena Hotel, ndetse muri icyo gihe yakoraga no muri vidéothèque rimwe na rimwe.

Ni nabwo kandi yakoze ikiganiro Koid’9, aho yakoranaga na Rosine. Icyo kiganiro kikaba cyaratunganywaga na Televiziyo y’u Rwanda na Meddy 4 U (True Eyes Production).

Muri 2007, yaje gutura i Kigali burundu. Icyo gihe nibwo yamenye ko hagiye kuba irushanwa rya ‘Imagine Afrika’.

Naho byari ibicika, kuko ryitabiriwe n’abanyafurika barenga 25000.

Fayçal niwe wenyine watoranyijwe mu banyarwanda barenga 100, ahagararira u Rwanda atyo.

Haje kuba amajonjora muri Afurika y’Epfo, hatoranywamo 12 gusa na Fayçal arimo. Abo rero nibo bashyizwe mu matsinda ya bane bane, nk’uko abenshi bashoboye kubikuririra mu ma televiziyo atandukanye, harimo n’iy’u Rwanda.

Itsinda rya Fayçal ryitwaga ‘Tumaini Africa’ rikaba ryarakoreraga muri Mozambique. Iri rushanwa ryarangiye ‘Tumaini Africa’ ariyo itahanye intsinzi, maze buri wese mu bayigize atahana akayabo k’amadolari 6000 ya Amerika (6000 US $).

Muri 2007, nibwo mushiki we Yasmina yamuhamagaye nanone, amubwira ko hari irushanwa rya ‘Idols 2007’, kandi ko uzatsinda azatahana akayabo k’amadolari 80 000 ya Amerika(80 000 US $).

Icyo gihe, umuhungu w’inshuti ye witwa Tumaini yaramufashije bikomeye, amuha amakuru yose ashoboka kuri iryo rushanwa.

Ubwo rero Fayçal yasubiye Uganda, maze yitabira irushanwa nk’umugande. Ibi hari ababyibajijeho, kandi na Fayçal arabizi gusa U Rwanda rwemera ko abaturage barwo bagira ubwenegihugu bubiri, nawe rero afite ubwenegihugu bwa Uganda, bwiyongera ku bunyarwanda yavukanye.

Tugarutse kuri ‘Idols 2007’ rero, yari yitabiriwe n’abantu barenga 15000 bahatanaga, maze amajonjora ya nyuma abera muri Kenya. Aha naho Fayçal yitwaye neza, arangiriza mu icumi ba mbere, ahembwa amafaranga n’ibindi .

Fayçal ubu ni umugabo wubatse urugo, yasezeranye na Gisèle bakundanye kuva biga mu mashuli yisumbuye ubwo Fayçal yigaga mu mwaka wa gatanu naho Gisèle yiga mu mwaka wa gatatu.

Babyaranye umwana wa mbere witwa Tiamo.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe