Abahanzi
Akora umuziki abifatanya no gukina Filme, Miss Shanel ni muntu ki?

Ubusanzwe yitwa Ruth Nirere Shanel ari yamenyekanye nka Miss Shanel, ni umwe mu bahanzi bakomeye bagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda byumwihariko nk’igitsina gore,yavutse mu 1985.
Asanzwe afatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane muri filme zirimo ‘Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) yasohotse mu 2008 hamwe , The Mercy of the Jungle yagiye hanze mu 2018 na Long Coat yo mu 2009.
Uyu muhanzikazi yatangiye umuziki mu 1998.
Yatangiye kumenyekana mu 2004 aba umwe mu bakobwa babimburiye abandi nyuma ya Jenoside ndetse aranahirwa muri muzika.
Yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo “Ndarota”, “Nakutaka” yakoranye Wyre wo muri Kenya, “Ubufindo”, “Ndagukunda Byahebuje” n’izindi nyinshi.
Miss Shanel yashakanye na Guillaume Favier batuye mu Bufaransa bafitanye abana babiri.
Mu myaka ya 2006, 2007 na 2008 ari mubahataniye ibihembo bya Pearl of Africa Music Award.
Muri 2009 yatwaye Salax Award mu kiciro cya Best Female Artist.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?