Wadusanga

Abahanzi

Ryari itsinda ritajya rishwana kugeza ritandukanye, Dream Boyz ryari tsinda ki?

Yanditswe,

Kuya

Dream Boyz ni itsinda ryaririmbaga injyana ya R’n B ndetse na Afrobeat ryari rigizwe na Platini na TMC.

Platini ubundi yitwa Nemeye Platini akaba yaravutse muri nzeli 1988 i Bukavu kuko niho ababyeyi be bari barabaye bahamaze igihe kirekire.

Nyuma yaho yaje gutahuka kimwe n’abandi banyarwanda bose atangira amashuri ye abanza abiri yayize muri Congo, akomereza kuri Ecole primaire ya Nyanza ya Kicukiro , icyiciro rusange cy’amashurii yagikomereje kuri Ecole secondaire de Gasange I Byumba, akomereza mu rwunge rw’Amashuli rwa  Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare ).

Yaje gukomereza muri Kaminuza nkuru y’U Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Platini akiri umwana yaririmbaga muri Kolari aza kuhava atangira gukora muzika ye.

Mujyanama Claude uzwi nka TMC ni undi musore wabarizwaga mu itsinda rya Dream Boyz, yabonye izuba kuri 25 Nzerii 1988 i Bukavu muri Congo.

Yaje gutahuka muri 1994 atangira amashuri ye abanza kuri Ecole Primaire de Kicukiro aza gukomereza amashuri ye yisumbuye kuri Ecole Secondaire de Kicukiro yaje gundinduka E.T.O Kicukiro.

TMC yaje gukomereza amashuli ye mu Rwunge rw’amashuri i Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare )mu ishami ry’imibare n’ubugenge, akomereza  mu yahoze ari KIST.

TMC akiri muto yakundaga kumva indirimbo zo muri Tanzaniya cyane cyane umuhanzi Mr. Nice bituma akura yiyumvamo umuziki.

Mu 2000 nibwo yavuye muri Kolari  yaririmbagamo.

Mu mwaka wa 2007 arangije amashuli yisumbuye nibwo yakoze indirimbo ya mbere.

Mu 2008,Platini akirangiza amashuri yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye i Butare   ndetse ko bari banaturanye byatumye bakora itsinda baryita Dream Boyz.

Muri uwo mwaka nibwo barebye Lick Lick atangira kubakorera.

Dream Boyz yamenyekanye mu ndirimbo yitwa Nirizingua yo mu njyana ya bongo irakundwa, ariko iyatumye Deam Boyz ikundwa ikanamenyekana cyane ni “Magorwa”.

Nyuma yaho Dream Boyz yakoze izindi ndirimbo nyinshi zivugisha abantu menshi nka ‘Si inzika’ n’izindi nyinshi.

Mu 2019 aba basore bafashe umwanzuro wo gutandukana.

Ubu buri wese akora umuziki ku giti cye.

Izikunzwe