Wadusanga

Abahanzi

Umuhanzi Meddy byarangiye wiyeguriye Imana ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Ubusanzwe yitwa Ngabo Médard Jobert. Yamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda nka Meddy.

Uyu muhanzi yavutse ku wa 7 Kanama 1989 mu Burundi. Meddy aririmba RnB na Pop. Yamenyekanye mu myaka ya 2008 mu ndirimbo nka “Amayobera”, “Akaramata “Ese Urambona” n’izindi.

Meddy yatangiye aririmba mu rusengero ndetse indirimbo ye ya mbere yari ihimbaza Imana. Iyi yayise ‘Ungirira ubuntu’.

Meddy mu 2010 yavuye mu Rwanda we na The Ben mu gitaramo bari batumiwemo n’umuryango w’abanyarwanda baba muri Amerika ntibagaruka.

Ni umwe mu birahirwa kubera ibihe yatangiriyemo umuziki na bagenzi be ntacike intege.

Yigeze kubwira itangazamakuru ko yigeze kumva yava mu muziki nyuma yo gutegura igitaramo kikazamo abantu 20.

Ati “Nakoze igitaramo ngira ngo kizamo abantu 15 cyangwa 20, nacitse intege cyane. Icyo gihe nigaga muri La Colombière mu wa Gatandatu dusoza amashuri yisumbuye. Kuri njyewe iyo ndebye uwo munsi ibyo natekerezaga n’aho ndi mpita mbona ko mu buzima ikibi ari ugucika intege. Sinigeze na rimwe ntekereza kuzagera ku rwego ndiho uyu munsi mu muziki kubera iryo joro rimwe.”

Meddy uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda aheruka gushyira hanze indirimbo y’Imana ndetse anatangaza ko yiyeguriye injyana ya ‘Gospel’ aho azajya akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ibi ariko ntabwo byashimishije abafana be.

Meddy arubatse yashakanye na Mimi Mehfira bafitanye umwana umwe.

Izikunzwe