Abahanzi
Ni itsinda ryahinduye ikibuga cya HipHop mu Rwanda, TuffGang ryari tsinda ki?
Ni itsinda ryamenyekanye mu muziki nyarwanda cyane cyane muri Hip hop.
Ni ryo tsinda ryashinze ibirindiro by’umwihariko riririmba iyi njyana. Ryari rigizwe n’abarimo Jay Polly witabye Imana, P Fla, Bulldogg, Green P na Fireman.
Iri tsinda ryatangiye kumenyekana cyane mu 2008 biturutse ku ndirimbo yaryo yiswe ‘Kwicuma’ nyuma yayo ryagiye rikora izindi ndirimbo nyinshi nazo zakunzwe zirimo nka ‘Gereza’, ‘Inkongoro y’umushimusi’,’Amaganya’ n’izindi zagumye mu mitima ya benshi bitewe n’ubutumwa burimo.
P Fla wari mu bari abaraperi ngenderwaho muri Tuff Gangs ariko wakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora umwiryane wanatumye bamwereka umuryango.
Yatandukanye na Tuff Gangs muri Mutarama 2012, icyo gihe yahise ashinga itsinda yise “Imperial Mind State”, yaje guhinduka “Imperial Mafia Land” aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye.
Mu 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay Polly yatandukanye na bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu itsinda akanashyiramo amaraso mashya.
Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise ‘Wiyita Iki?’ batangiranye amashagaga bereka abari bagize Tuff Gangs ya mbere ko nta buhangange bari bafite bwatuma bigira ibyatwa. Bulldogg, Fireman na Green P nabo bahise bashinga itsinda bise Stone Church bahise bongeramo na Nick Breezy.
Mu minsi ishije Devy Denko umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo yasangije amashusho n’amafoto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, arikumwe na P Fla na Bulldogg hamwe na Fireman atangaza ko bageze kure batunganya album ya Tuff Gangs.
Iri tsinda ryaharuriye inzira abandi baraperi baje nyuma muri HipHop.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?