Abahanzi
Ni umuhanzi ubifatanya nakazi ka Leta ,Tom Close ni muntu ki?
Tom Close ubusanzwe amazina ye ni Muyombo Thomas yavutse mu 1984.
Tom Close yavukiye muri Uganda aba ariho yiga amashuri abanza.
Nyuma yaho ababyeyi be bimukiye mu Rwanda yize amashuri yisumbuye muri Kiziguro ndetse na Lycée de Kigali.
Uyu muhanzi yasoje Kaminuza mu 2013 mu ishami ry’ubuganga.
Mu 2005 nibwo uyu muhanzi yatangiye umuziki ubwo we n’inshuti ze bashinze itsinda bise ‘Afro-Saints’ bakoze indirimbo mu myaka ya 2006 na 2007 ntizakundwa.
Mu 2007 uyu muhanzi yahisemo kwikorera indirimbo ku giti cye yise “Mbwira” yakunzwe akurikizaho album yise “Kuki” yariho indirimbo ze zakunzwe.
Indirimbo zazamuye izina rya Tom Close zirimo ’Si beza’, ’Ntibanyurwa’, ’Komeza Utsinde’, ’Sinari nkuzi’ Ndacyagukunda n’izindi.
Tom Close ufatanya ubuhanzi n’ubuganga, aherutse gushyira hanze album yise ‘Essence’ ituma abafana be bari bamukumbuye bishimira igaruka rye mu muziki.
Arubatse yashakanye na Niyonshuti Tricia bafitanye abana bane n’undi wa gatanu barera.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?