Wadusanga

Abanyamakuru

Ijwi rye ryumvikanye bwa mbere kuri Radio Rwanda 2004, Tidjara Kabendera ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Kabendera ni umunyarwandakazi wavutse muri 1978, ni umushoramarikazi wabaye umunyamakuru wa Radiyo na televisiyo y’igihugu imyaka irenga 18.

Ni umwana wa Kabendera Shinani nawe wamenyekanye kuri radiyo Rwanda , ijwi rya Amerika na BBC.

Tidjara Kabendera wamamaye nka TK, Big Sister, Mama Afrika ari mu banyamakuru b’abagore bakomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Ijwi rye ryumvikanye bwa mbere ku ndangururamajwi za Radio Rwanda, kuwa 10 Gicurasi 2004. 

Azwi na benshi mu biganiro byubakiye ku myidagaduro n’ibihugura rubanda; akurikirwa n’umubare munini mu biganiro ‘Kazi ni kazi’, ‘Amahumbezi’ bya Radio Rwanda ndetse n’ikigano cy’Igiswahili ‘East Afrika Connexion 250’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV).  

Yumvikana mu biganiro bitandukanye ariko cyane cyane iby’imyidagaduro aho yafashije benshi kwisanga muri iki kibuga.

Benshi mu bahanzi b’amazina akomeye banyuze mu biganza bye kandi nabo babigaragaza kenshi.

Arwanira ishyaka buri wese uteza imbere umuziki w’u Rwanda akabigaragaza mu migirire ye ya buri munsi.

Yicaye ku ntebe ise yicayeho anavugira kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu; umubyeyi we yubakiyeho amateka akibukwa

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe