Abanyamakuru
Ubu ni umuyobozi w’ungirije wa RBA, Sandrine Isheja ni muntu ki?

Sandrine Isheja Butera, ni umunyamakuru wakoreye Radiyo zitandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na Kiss FM Rwanda ari naho yaje kumenyekana cyane mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro.
Sandrine Isheja Butera ni Bucura bw’iwabo mu bana bavukana uko ari 3, Sandrine yize itangazamakuru nitumanaho asoza amashuri ye mu mwaka wa 2012.
Isheja Sandrine Butera yasezeranye n’umukunzi we Kagame Peter mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo kuwa 15 Nyakanga 2016.
Tariki ya 16 Nyakanga 2016 basezerana imbere y’Imana bahamya isezerano ryabo ko bazabana akaramata,ubu baritabye abana babiri.
Ni umugore wahiriwe n’urugendo rw’itangazamakuru amazemo igihe kinini, ijwi rye ryatumbagije ubwamamare bwe kugeza anifashishijwe mu birori bitandukanye, yagiye kandi akora mu kanama nkemurampaka mu marushanwa y’ubwiza.
Yakunzwe n’umubare utabarika w’abamutegaga amatwi mu biganiro bya mu gitondo byatambukaga kuri Radio Kiss FM.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yagize Sandrine Isheja Butera Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Sandrine kandi agira uruhare rukomeye mu gutinyura no gutera imbaraga abagore n’abakobwa mu rugendo rw’ubuzima.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?