Abanyamakuru
Afatwa nka numero 1 muba shyushyarugamba babagore, Anitha Pendo ni muntu ki?

Anita yavuste mu mwaka wa 1986 avukira mu gace kitwa Mengo, mu gihugu cya Uganda niho yabaga n’umuryango we.
Mu kwezi kwa munani 1994 nibwo we n’umuryango we bagarutse mu Rwanda.
Anita n’umwana wa mbere mu bana barindwi, bavutse ku babyeyi aribo Syprien Mpabuka na Apophia Mukampabuka.
Yize gufata inshingano mu gihe yabuze umubyeyi we w’umugabo akiri muto, yarezwe na Mama we ariko aba kwa Nyirakuru.
Anita ni umunyamuhate ndetse n’umunyembaraga ni umunyamakuru, umushyushyarugamba, avangavanga imiziki kandi byose abimazeho igihe kinini.
Yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye, ubu ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Yayoboye ibitaramo n’ibirori bitagira umubare mu ruhando rw’imyidagaduro gusa ibitakwibagirana n’ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star. Ashyira imbaraga mu kwisanisha n’ibigezweho bituma atarambira abamureba ku rubyiniro.
Anita Pendo avuga ko ari umugore wirwanyeho kandi koko yarabigaragaje nyuma y’uko atandukanye n’umukunzi we Ndanda. Inyandiko ze nyinshi agaragaza ko ashikamye kwita ku bana yabyaye.
Ni ikitegerezo n’ikiraro cyiza ku bakobwa bifuza kwinjira mu mwuga wo kuvangavanga imiziki.
Ni umubyeyi w’Abana babiri Tiran na Rayan yabyaranye na Nzeyimana Ndanda Alphonse bamaze gutandukana
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?