Wadusanga

Abahanzi

Afite amateka yo gutwara igihembo gikomeye muri Afurika, Alpha Rwirangira ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Alpha Rwirangira ni umuhanzi w’umunyarwanda wabonye izuba ku wa 25 Gicurasi 1986.

Ni umwanditsi w’indirimbo witabiriye amarushanwa anyuranye.

Akunze kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Reggae, Soul R&B n’izindi. Kandi yita cyane ku ndirimbo ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’igiswahili.

Yitabiriye irushanwa rya Tusker Project ndetse abasha kuryegukana, aho yari ahatanye n’abahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Yanakoranye indirimbo n’abarimo umuraperi A.Y binyuze mu ndirimbo nka ‘Songa Mbele, anafitanye indirimbo ‘Come To Me’ yakoranye na Bebe Cool.

Afite izindi ndirimbo zirimo nka: One Africa, Mama, Love yakoranye na Junior (Rwanda), This Child, Mwami, Happy Day yakoranye na Spax (Rwanda), Only you, Ndagukunda “I Love You” yakoranye na Princes Priscilla (Rwanda) n’izindi.

Alpha Rwirangira yashyingiranwe na Liliane Umuziranenge muri 2020  kanama tariki ya 22 nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther bakundanye igihe kirekire bakanabyarana ariko nyuma bakaza gutandukana muri 2015.

Tariki ya 3 Ukwakira 2020, ni bwo Rwirangira n’umugore we bibarutse imfura yabo y’umukobwa.

Uyu mwana akaba yahise ahabwa izina rya Princess Irebe Rwirangira

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe