Wadusanga

Abanyapolitiki

Nawe akunda ikipe ya Arsenal, Ingabire Ange Kagame ni muntu ki?

Ange Kagame ni umwana wa kabiri wa Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame, akaba ari we mukobwa wenyine muri uyu muryango ugizwe n’ abandi bane b’ abahungu batatu.

Yanditswe,

Kuya

Ingabire Ange Kagame yavutse tariki ya 8 Nzeri 1993 i Buruseli mu Bubiligi.

Se ni Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya FPR Inkotanyi. Nyina ni Madamu Jeannette Kagame ni umudamu wa perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ange Kagame yarangije amashuri ye mu mahanga kandi ntiyigeze akunda kuboneka mu ruhame guhera mu bwana bwe bwose.

Yize mu ishuri rya Dana Hall, ishuri ryigenga riherereye i Wellesley, muri Massachusetts muri Amerika.

Yize kandi muri Smith College aho yize ibijyanye na siyanse ya politiki.

Afite kandi impamyabumenyi ihanitse mu bibazo mpuzamahanga’ international affairs’ yakuye muri kaminuza ya Columbia.

Ingabire Ange Kagame ashobora kuvuga indimi eshatu neza adategwa arizo: Icyongereza, Kinyarwanda, n’Igifaransa.

Numufana wa basketball, n’umupira wamaguru, akurikira Boston Celtics na Arsenal mu Bwongereza.

Ange yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma ku ya 6 Nyakanga 2019, muri Intare Conference Arena  i Kigali. Muri 2020 tariki ya 19 Nyakanga babyaye  imfura yabo y’umukobwa bamwita Anaya Abe Ndengeyingoma na Amelia Agwize Ndengeyingoma wavutse muri 2022 tariki ya 19 Nyakanga.

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe