Wadusanga

Ibindi byamamare

Akunda igisirikate, yabaye nyampinga w’ u rwanda wa 2016, Mutesi Jolly ni muntu ki?

Mutesi Jolly yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, avukira mu gihugu cya Uganda.

Uko yivuga Mutesi Jolly wa Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamarage, Rwamarage rwa Ndirima, Ndirima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa, uyu Kigeli III Ndabarasa, nawe afitanye isano na Kigeli IV Rwabugiri, kuko Rwabugiri ari ubuvivi bwa Ndabarasa.

Yanditswe,

Kuya

Mutesi Jolly avuka kuri Serwiri Sylver na Ingabire Immaculee, ni umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu ndetse n’abahungu batatu.

Mutesi Jolly amashuri y’incuke yayize mu kigo kitwa Baby Angel Nursery School, amashuri yisumbuye ayiga mu kigo cya Hima Primary School kugera mu mwaka wa gatanu, hanyuma umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza awiga mu Rwanda, mu kigo cya Remera Academy ya mbere.

Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize ku kigo cyitwa Kagarama Secondary School giherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, hanyuma icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri King David Academy, aho yize mu ishami ry’Amateka, ubukungu, n’indimi (History, Economy and Litterature). Yarangije amashuri yisumbuye muri 2015, amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye akaba yaragaragaje ko yatsinze n’amanota yo hejuru, agira 67 kuri 73.

Ubwo yigaga mu mwaka wa nyuma w’amashuro yisumbuye, yitabiriye amarushanwa ya Young Enterpreuneurs Debate Championship yahuje ibigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza, Mutesi Jolly abasha kwegukana umwanya wa kabiri mu bigo by’amashuri yisumbuye.

Miss Mutesi Jolly, yabaye Nyampinga w’u Rwanda wa gatanu watowe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, akaba yarambitswe ikamba tariki 27 Gashyantare 2016.

Tariki ya  16 Mutarama 2020 Miss Mutesi Jolly yahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya  Kaminuza muri Makerere University muri Uganda imwe mu zikomeye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga ‘International Relation’.

Akunda igisirikare cyane nkuko yabibwiye ibinyamakuru Inyarwanda aho yagize ati”abasirikare ni abantu bakunda igihugu kandi gukunda igihugu ni indangagaciro z’ubutwari.”

Mu muryango wa Jolly harimo abasirikare bakomeye nkuko abyivugira akomeza agira ati”Lt General Fred Ibingira ni umwe mu basirikare bo mu muryango wanjye. Papa wanjye na Papa wa Ibingira baravukana, ubwo urumva duhuje sogokuru. Hanyuma uwitwa Lt Colonel Safari Edgar we ni mukuru wanjye wo kwa data wacu, ba papa bacu baravukana.

Uretse kuba uyu mukobwa afite ikamba rya Nyampinga wa 2016, anabitse igikombe cy’umugore/umukobwa uvuga rikijyanya ‘Female celebrity influencer of 2019’.

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe