Wadusanga

Abanyapolitiki

Ni Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ni muntu ki?

Dr Ngirente Edouard yavukiye i Mbirima na Matovu, mu murenge wa Coko mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, tariki ya 22 Gashyantare 1973.

Yanditswe,

Kuya

Photo: The New Times

Dr Ngirente yize amashuri abanza i Rwahi, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw’amashuri rwa Byumba mu mibare n’ubugenge, akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yiga amasomo ajyanye n’ubukungu.

Yaje gukomereza mu Bubiligi aho yakuye impamyabushobozi ebyiri zo ku rwego rwa Master’s mu bukungu no mu ibarurishamibare, anahakura impamyabushobozi y’ikirenga (PhD).

Yabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuhinzi kugeza mu 2009, mu 2009 kugeza 2011 yari umuyobozi muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, ashinzwe ibijyanye n’ubukungu.

Ahagana muri Werurwe 2011 Inama y’abaminisitiri yamwemereye guhagarika akazi mu gihe kitazwi ahita ajya gukora muri Banki y’isi, aba umujyanama mu by’ubukungu, nyuma azamurwa mu ntera agirwa Umujyanama Mukuru mu by’ubukungu ashinzwe ibihugu bisaga 20 byo ku mugabane wa Afurika n’u Rwanda rurimo.

Ku wa 30 Kanama 2017 nibwo yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Dr Edouard Ngirente arubatse afite abana babiri.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe