Wadusanga

Abahanzi

Masamba, umuhanzi nyarwanda w’ indirimbo za gakondo ni muntu ki?

Amazina ye ni Massamba Butera Intore.

Yanditswe,

Kuya

Masamba Intore yavutse ku itariki ya 15 Kanama 1969 avukira i Bujumbura mu Burundi, avuka kuri Sentore Athanase na Nyina Mukarugagi akaba umwana w’ubuheta bivuzeko ari umwana wa kabiri mu bana icyenda.

Amashuri abanza yayize imyaka itandatu yiga n’ayisumbuye imyaka irindwi kuko ariko gahunda y’Uburezi mu Burundi yabiteganyaga. Yaje gukomereza muri Kaminuza nkuru y’u Burundi ariko ntibyaje gukunda ko aminuza nk’abandi kuko yahise yifatanya n’abandi banyarwanda b’impunzi mu rugamba rwo gutahuka no kubohora igihugu cy’u Rwanda.

Massamba Intore ni umuhanzi wabigize umwuga, yandika indirimbo, azi gucuranga, azi kubyina, akaba n’umukinnyi wa cinema, itorero ryitwaga ‘Intore Indashyikirwa’ niryo ryamuhaye umwanya wo kwigaragaza ku myaka itandatu gusa, yahise akora indirimbo ye ya mbere ayita ‘Ndi uwawe’.

Nyuma yo kugaragaza ubuhanga akiri muto, byatumye Se Sentore Athanase amujyana muri Korali ya Kiliziya Gatorika kugira ngo abe yarushaho kunononsora neza ijwi rye, yatangiye kuririmba by’umwuga afite imyaka 12 gusa , ni umwe mu byamamare mu njyana nyarwanda dore ko anayimazemo igihekinini, indirimbo nyinshi akora muri zo zikaba zivuga ubwiza bw’umuco nyarwanda. Zimwe mu ndirimbo yahereyeho zanatumye amenyekana cyane, hari iyo yise ‘Arihe’, na ‘Nzajya inama nande ?.

Mu gihe yarafite imyaka 20, yashinze itsinda ryitwaga UB-40 yari afatanyije n’abandi bahanzi b’abanyarwanda babiri, Abarundi ndetse n’Abanyekongo. Batangiye basubiramo indirimbo z’itsinda rya UB 40 zirimo iyo bitaga ‘Maybe tommorow’ n’izindi.

Ageze myaka 21 nibwo ngo yatangiye kubona ko ashoboye kuririmba bityo bituma anatangira guhindura injyana yaririmbagamo atangira kwibanda cyane ku njyana gakondo.

Nkuko tubikesha Umuseke nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  Massamba yahise atumirwa n’itorero ryo mu Bubiligi, agirana amasezerano na sosiyete yo muri icyo gihugu yitwaga Jeunesses Musicales ngo atoze itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bubiligi ryitwaga ‘Amarebe n’imena ,mu Bubiligi yahise agana ishuli ryigisha Comedy Music, bimushoboza gutangira gukina ikinamico nk’umwuga, yaje no kwinjira mu itsinda Groupov, bakina filime kuri Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe mu bantu 40 bakinnye bakanategura iyo filime, barindwi bari Abanyarwanda naho 33 ari Ababiligi. Groupov yigaragarije cyane cyane mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Budage, mu Busuwisi no muri Canada, iyo filime yabonye ibihembo byinshi muri iserukiramuco ryari rikomeye ryitwa Festival d’Avignon ryaberaga mu Bufaransa.

Mu buhanzi bwe yagiye yitabira maserukiramuco akomeye Massamba harimo Festival de Mataaf muri Israel, Festival Fort de France muri Martinique, Jazz festival muri Dubrin, Festival de Majorque muri Espagne, FESPAD yo mu Rwanda, FESPAM yo muri Congo-Brazzaville, ‘Music Festival’ i Londre n’andi.


Masamba ni umubyeyi w’abana bane, bose baba hanze y’u Rwanda kuko hari abiga mu Bubiligi abandi bakaba biga muri Canada.
Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe