Wadusanga

Abahanzi

Israel Mbonyi, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ni muntu ki?

Israel Mbonyi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Mulenge yavutse tariki 20 Gicurasi 1992.

Yanditswe,

Kuya

Photo: Kigali Bio

Israel Mbonyi ni umwana wa gatatu muri barindwi bavukana barimo abakobwa batatu n’abahungu bane, uretse murumuna we ubwiriza ijambo ry’Imana n’undi ucuranga, nta wigeze ahitamo inzira ya muzika.

Afite imyaka itanu ni bwo we n’umuryango bavuye muri RDC bajya gutura mu Rwanda, bahise bajya kuba ku Kimisagara ho mu Mujyi wa Kigali, nyuma baza kwimukira i Musanze kuko ari ho se yari yabonye akazi.

Nyuma y’uko akazi ka se  kari karangiye, umuryango wa Israel Mbonyi wasubiye gutura mu Mujyi wa Kigali ari na ho abarizwa kugeza ubu.

Israel Mbonyi yatangiriye amashuri abanza ku Kamuhoza akomereza Kabusunzu hanyuma aza kuyasoreza i Musanze muri EER.

Icyiciro rusange yacyize muri Ecole d’Art de Nyundo, asoreza ayisumbuye i Nyanza muri Ecole Des Science St Louis De Montfort aho yize Imibare, Ubugenge n’Ubutabire.

Nyuma yo kurangiza ayisumbuye yagiye kwiga mu Ishami rya Farumasi mu Buhinde nubwo atari yo yashakaga.

Israel Mbonyi yavuze ko mu bwana bwe yakuze yifuzaga kwiga gutwara indege cyangwa kuba umuganga nubwo bitamuhiriye, ni umusore wakuranye impano zitandukanye zirimo gukina umupira na karate yavanyemo umukandara w’ubururu, atangiye umuziki yiga mu mashuri abanza.

Kuva yiga mu mashuri abanza, Israel Mbonyi yakundaga umuziki aza kugira amahirwe yo guhura n’umupolisi witwa Gad wamwigishije gucuranga piano nyuma yo kugira ubumenyi ku gucuranga, yatangiye kujya abikorera mu rusengero yasengeragamo mu Karere ka Musanze.

Umunsi umwe uyu muhanzi wari usanzwe ari umucuranzi, yisanze ari we ugomba kujya atera indirimbo muri korali ye, bagenzi be barabikunda cyane mu rusengero uko niko  yatangiye urugendo rwe mu muziki akiri umwana ariko atazi ikizavamo muri 2012 Israel Mbonyi yagiye muri studio akora indirimbo yise “Yanyomoye ibikomere”, icyakora ntabwo yigeze ashaka kuyimenyekanisha, nyuma yo gukora iyi ndirimbo Mbonyi wari utarafa umuziki nk’icyerekezo cy’ubuzima bwe, yahisemo kujya kwiga mu Buhinde adakoze indirimbo ya kabiri.

Agani na Igihe yagize ati “Numvaga nishimye kuba nagiye muri studio, inzozi zanjye zabaye impamo mpita nigira ku ishuri mu Buhinde.”mu Buhinde niho Israel Mbonyi yatangiriye no gukora indirimbo kuko abo basenganaga mu Banyarwanda bari batuye muri kiriya gihugu bakundaga uko yaririmbaga.

Israel Mbonyi avuga ko yatunguwe bikomeye n’uburyo indirimbo zari kuri album ye ya mbere yakoreye mu Buhinde zaje kwamamara mu Rwanda, Ubwo yari arangije amasomo aho yize ibya Farumasi mu Buhinde, Israel Mbonyi wari umaze kugira umubare munini w’abakunda indirimbo ze, yateguriwe igitaramo gikomeye cyo kumwakira mu Rwanda, ni igitaramo cyabaye muri Kanama 2015, uyu muhanzi avuga ko ashimira buri wese wagize uruhare ngo kibe ndetse n’abacyitabiriye, iyo muganira ahamya ko nubwo cyari cyiza ariko mu buryo bw’amafaranga ntacyo yakuyemo.

Israel Mbonyi yavuze ko mu buzima yagize amahirwe yo kugira ababyeyi bamukunda kandi bamushyigikira. Yemeza ko batigeze bagira impungenge kuko yatangiye umuziki ari ku ishuri mu mahanga atangira kuba icyamamare batamuri hafi.

Ibi byatumye ubwo yari agarutse mu Rwanda bahisemo kumushyigikira, nubwo igitaramo cya mbere yakoze agahomba mu buryo bw’amafaranga cyabanje kubatera amakenga, icyakora ku rundi ruhande uyu muhanzi avuga ko ababyeyi be bagiye bifuza ko yashinga Farumasi kuko ari byo yari amaze kuminuzamo ariko ntabashe kubikora kuko umuziki wakomeje kumubana ikintu kinini birangira ahisemo kwikorera.

Kuva yatangira umuziki, Israel Mbonyi ntiyakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo, nubwo na we ahamya ko hari igihe ajya ahura n’inkumi, nk’umusore wese akumva agiye kugwa mu mutego ariko ntibijya bibaho kugeza ubu nta mukobwa bakundana uzwi.

Yakoze Album zabimburiwe n’iyitwa “Number one”, yasohoye mu 2014 iya kabiri yitwa “Intashyo” yo mu 2017 mu gihe nyuma yayo yasohoye iyitwa “Mbwira”, agakurikizaho iyo yise “Nk’umusirikare.”yasohoye muri  2023.

Israel Mbonyi yatwaye ibihembo byinsi mu bihe bitandukanye icyo aheruka guhabwa yagitwaye muri 2023 tariki ya 17 Ukuboza cy’umuhanzi wahize abandi mu gukundwa mu Isango na Muzika Awards.

Israel Mbonyi  afite ibigo bynshi yamamariza ibikorwa birmo ibicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za telefoni n’ibindi , ninawe Amasaderi w’ikinyobwa cya Matona kidasembuye cya Skol.

Izikunzwe