Wadusanga

Abanyapolitiki

Ni umunyamabanga wa MINISANTE ufite ubuhanga buhambaye, Dr Mohammed Semakula ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Mohammed Semakula.

Dr. Semakula afite impamyabumenyi y’ikirenga mu Ibarurishamibare, yakuye muri Hasselt University mu Bubiligi.

Muri iyi kaminuza, yanahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Ibarurishamibare.

Afite kandi impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na Biostatistics.

Kwamamaza

Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yayikuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na ’Applied Statistics’.

Kuva muri 2017 kugeza mu 2020, yari umujyanama kuri gahunda y’igihugu yo kurwanya Agakoko gatera SIDA muri RBC.

Guhera muri 2020 kugeza mu 2021, yari mu itsinda ryashyizweho rigamije guhangana na COVID-19, aho yari afite inshingano zo gusesengura amakuru.

Yabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe gutegura, kugenzura, gusuzuma no gutera inkunga gahunda z’ubuzima muri MINISANTE.

Kwamamaza

Ni umushakashatsi mu bijyanye n’ibarurishamibare, Biostatistics na Data Science, aka umwarimu muri Kaminuza y’u Rwandandetse agafasha abanyeshuri biga muri aya mashami.

Dr. Muhammed Semakula, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima ‘MINISANTE’, asimbuye Iyakaremye Zachée.

Abasomye iy’inkuru: #9,737
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe