Abahanzi
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Rukundo Bolingo Paccier, mu muziki azwi nka Bolingo Paccy.
Yavukiye mu Karere ka Rubavu ahazwi nka Mahoko, yavutse mu muryango w’abanyamuziki ibyatumye anebya gucuranga akiri muto.
Muri 2017 Bolingo yagiye kwiga ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo.
Muri 2018 nibwo yatangiye gukora ibihangano bye.
Mu 2021 yinjira mu muziki byeruye, aza no gushinga Studio itunganya indirimbo ya ‘UB Record’ afatanyije n’itsinda yashinze ryitwa ‘Umuriri Band’.
Muri 2022 yasohoye album ye yambere yise ‘Umucanshuro ’ yariho indirimbo 10.
Afite kandi indi Album yise ‘Inyenyeri’, igizwe n’indirimbo 15.
Bolingo Paccy yakoranye na ‘Okamma,Man Martin, Jule Sentore, Aline Gahongayire, King James’ n’abandi bahanzi benshi.
Uyu mu producer akaba n’umuhanzi kandi yarambitse ibiganza ku ndirimbo z’abahanzi benshi nk’Imbabazi ya Jado Sinza, Ndagushaka ya King James, imbonezamakuza ya Massamba, n’izindi.
Niwe wacuranze gitari mwumva mu ndirimbo nka ‘Nasara’ ya Danny Nanone, ‘Ok’ ya LiJohn na Marina n’izindi.
Ni umuhanga mu kuririmba, kwandika indirimbo no kuzicuranga yifashishije ibyuma bya muzika bitandukanye.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Imbuga nkoranyambaga zamwinjije ahantu hose, IshowSpeed ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Kugarura igihano cy’urupfu, kwanga u Rwanda biri mu byamuteye umwaku, Constant Mutamba wari Minisitiri w’ubutabera wa RDC ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Habaye imbaraga z’Imana ngo avuke, ubuzima bugoye yakuriyemo bwamuhinduye umuraperi w’igikomerezwa, Fireman ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?