Wadusanga

Abakora Sinema

Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Sebasaza Daniel Abdoulkhalim, yavukiye mu Murenge wa Nemba mu karere ka Burera.

Danizzo avuka mu muryango w’abana umunani, Abahungu bane n’abakobwa bane, akaba uwakarindwi.

Danizzo amashuri abanza yayize i Burera ariko aza kujya kwa mushiki we muri Uganda arayakomeza, ikizamini cya leta agaruka kugikorera mu Rwanda aragitsinda, ariko agira ubwoba bwo kujya kwiga aba mu kigo ngo batazamunnyunzura.

Yahisemo kujya kwiga mu mashuri rusange y’imyaka 12 ageze mu wagatatu atsinda ikizamini cya leta ahita ajya kwiga ubwubatsi i Gicumbi.

Kwamamaza

Danizzo yifuzaga kuzaba umunyamakuru ariko abandi bana bamuca intege, yaje kubona buruse ajya kwiga muri IPRC Musanze mu bwubatsi (Civil Engeneering).

Ubwo Covid-19 yadukaga yarakiga muri IPRC, yaratashye ajya iwabo mu cyaro akazajya ajya gushaka interineti ku kigo cyari hafi akigira iyakure ariko amasomo akamara igihe gito akabona ari gupfa ubusa.

Muri 2018 ubwo umunyamakuru Epaphrodite Ndungutse yakoraga ikiganiro ‘Amahumbezi’akavuga ku bantu batatu binjije amafaranga menshi kuri YouTube yavuzemo nuwakoreshaga telefoni, undi rero yari yararitaye mu gutwi.

Danizzo yahise afungura umuyoboro wa YouTube awita ‘Ikosora Media TV’, ashaka nabo bazajya bakinana.

Kwamamaza

Uyu utarajyaga arenza umwanya wa kabiri muyisumbuye atangiye ibintu bya comedy yabaye iciro ry’imigani mu muryango.

Byasabaga Danizzo n’abagenzi be gukora urugendo rw’amasaha atanu bagiye i Rukindo kuri Base gushaka ubakamera.

Bavaga iwabo saa kumi za mu gitondo bakahagera saa tanu, bakongera bagakoresha andi masaha menshi bataha.

Danizzo yatangiye gukina comedy yubakisha ahantu ku kigo cy’amashuri, ibyatuna benshi batumva uburyo umu Engeneer akina ibintu nkibyo.

Kwamamaza

Amafaranga bamuhembaga niyi yategeragamo umunyarwenya Nsabi akava i Musanze akaza i Rukindo bakanayaryamo.

Danizzo yavuzeko bakoreshaga supadipe n’amandazi nk’ibyo kurya kuko ntabushobozi yabaga afite ndetse ko nta videwo nimwe yafatiwe mu nzu kuko ntawari kwemera kubatiza igipangu.

Covid icishije make yasubiye ku ishuri ariko bagenzi be bamubwirako ntahantu azagera niko kubivamo atangira kujya yifata utu videwo duto nta banyeshuri bamureba.

Danizzo yakoze videwo igaragaza uburyo umunyamakuru Ismael Mwanafunzi atereta ayoherereza umunyamakuru Yago kuko numero ze yari yarazihawe n’undi kunyeshuri.

Kwamamaza

Yago yamubwiye gushyiramo imbaraga, Danizzo nawe ahita akora utundi duce, Yago aramu positinga yewe na Lucky Nzeyimana, Rocky, Anitha Pendo n’abandi.

 

 

 

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #8,050
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe