Abakora Sinema
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Imanizabayo Prosper, yamenyekanye nka Muzehe BIJIYOBIJA muri sinema nyarwanda.
Yavutse mu 1995 , avukira mu karere ka Musanze, mu murenge wa Muhoza mu Ntara y’Amajyaruguru.
Amashuri yayize kuri G.S Muhoza I kugeza ahashoreje ayisumbuye mu ishami rya MCB ( Mathematics, Chemistry and Biology).
Bijiyobija yabaye mu buzima bugoranye bwa gipfubyi kuko yabuze Ababyeyi bombi afite imyaka 2 gusa.
Nta mukuru we cyangwa murumuna we yigeze, ibintu byamuteye ibikomere mu bwana bwe, ndetse no kurya byabaga ari rimwe narimwe, minerivali yajyagq afashwa n’abanyeshuri bagenzi be, mbese kuriwe rwari urugendo rutoroshye.
We n’abagenzi be barimo Dogiteri Nsabi ndetse na Ndaranyubutumwa basoje ayisumbuye nibwo bashatse icyo bakora bashingiye ku mpano zabo bahita bashinga umuyoboro wa Youtube bawita IREBERO TV yari iturutse ku Irebero Group.
Nibwo batangiye gukina comedy batazwi ariko baza kumenyekana ubwo uwitwa Dogiteri Nsabi yahuraga na Killaman agatangira muri filime ze.
Bijiyobija gukina ari umusaza nka Papa wa Nsabi na Bikokora byateye impaka aho benshi batangiye kwibaza koko niba yaba ari muto cyangwa koko ari umusaza.
Kubera ubuzima Bijiyobija yakoze akazi kicyiyede nyuma aza kubavumufundi mu gihe kigera ku myaka 4 ubwo yarasoje ishuri.
Akenshi abafundi bagenzi be iyo bamuhamagaraga ngo ajye gukina bamuhaga urwamenyo kuko yabaga yibereye ku gikwa.
Ni umukinnyi wa sinema wagiye unagaragara mu zindi filime nk’iyitwa ‘IBANGA’ ya Miss Nyambo, ‘THE FOREST’, n’izindi.
Muri 2024 uyu mugabo yakoze impanuka Imana ikinga akaboko, hari mu muhanda Musanze-Kigali we na Nsabi ubwo bari bageze mu karere ka Musanze ho mu kivuruga imodoka bari barimo yaraguye bajyanwa mu bitaro Nemba bamaramo umunsi umwe babona gutaha.
Bijiyobija ni umugabo ufite umugore banabyaranye.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Imbuga nkoranyambaga zamwinjije ahantu hose, IshowSpeed ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 2
Kugarura igihano cy’urupfu, kwanga u Rwanda biri mu byamuteye umwaku, Constant Mutamba wari Minisitiri w’ubutabera wa RDC ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Habaye imbaraga z’Imana ngo avuke, ubuzima bugoye yakuriyemo bwamuhinduye umuraperi w’igikomerezwa, Fireman ni muntu ki?
-
AbakinnyiImaze ibyumweru 4
Umukinnyi w’Amavubi Phanuel Kavita ni muntu ki?