Wadusanga

Abahanzi

Ni umudive wisanze ari kuririmba ngo ‘Ndamutatamura’, Umuhanzi Kevin Kade ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yanyayo yiswe n’ababyeyi ni Ngabo Richard, yavutse tariki 23 Nzeri muri 2000.

Kevin Kade yavukiye mu murenge wa Gikondo ho muri Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Kevin Kade yavutse mu muryango w’abana barindwi we aka umwana wa gatandatu.

Yakuze akunda umuziki byatumye ajya no kuwiga ku Nyundo, azi gucuranga ibikoresho hafi ya byose byifashishwa mu muziki.

Kwamamaza

Yakuriye mu muryango w’Abadivantisiti kandi abavandimwe be bakaba abaririmbyi, kuburyo ariwe wumvaga atazi kuririmba.

Yakuze afite impano yo kubyina ariko abavandimwe be batuma agira imbaraga zo kwiga kuririmba.

Umunyamakuru Yago niwe munyamakuru wamuhaye ikiganiro nta ndirimbo nimwe arakora nk’umuhanzi muri 2017.

Muri 2019 Kevin Kade nibwo yasohoye indirimbo ye yambere ari hafi gusoza amasomo ku Nyundo ayita ‘Sophia’.

Kwamamaza

Yarakomeje akora indirimbo yitwa ‘Like You’, ‘Kawo’, n’izindi ahita yinjira ku isoko ry’umuziki.

Yasohoye indirimbo yise ‘Ibirara’, icyo gihe yaragiye kureka umuziki kuko yasohoraga indirimbo ntizikundwe, yasohoye iyitwa ‘Wankaniye’ yanga gufata, akora iyitwa ‘Dodo’ isibwa kuri YouTube yumva agiye kuwuvamo burundu.

Kevin Kade yaje gukora indirimbo yise ‘Nana’ ajya kuyikorera Dubai yewe anayishoraho arenga ibihumbi icumi by’amadorali nayo yanga gukundwa.

Yaje kubwira Ababyeyi ko bamushakira Visa akisubirira ku ishuri muri Canada nayo iraboneka ariko mbere yuko agenda hari indirimbo yitwa ‘Tiana’ yarafite muri Studio arayirekura nayo abantu ntibayikunda.

Kwamamaza

Yitegura gufata rutemikirere hari umusore winshuti ye yari yambariye mu bukwe ariko niza guhurirana nuko yakoze indi ndirimbo yari yise ‘Umuana’, iyi akaba yarayishoyeho ibihumbi 200 gusa ariko ihita ikundwa.

Iyi ndirimbo yatumyw asubika kujya muri Canada yiyemeza kudacika intege abwira Ababyeyi be ko ibyo kugenda yabivuyemo.

Yahise akora iyitwa ‘Amayoga, Pyramid yamenyekanye nka Ndamutatamura ziramenyekana, akora ‘Sikosa’, yakoranye na The Ben ndetse na Element ikizere kigaruka gutyo, iyi yanamuhesheje gukorana indirimbo n’umuhanzi Ali Kiba bise ‘Bebe’.

Abasomye iy’inkuru: #7,622
Kwamamaza
Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe