Ibindi byamamare
Imbuga nkoranyambaga zamwinjije ahantu hose, IshowSpeed ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Darren Jason Watkins Jr, yamenyekanye nka IShowspeed ku mbuga nkiranyambaga.
Yavutse tariki ya 21 Mutarama 2005, avukira mu Leta zunze ubumwe z’Amerika, mur gace ka Cincinati ho muri Ohio.
Ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube n’izindi, kumenyekana kwe byaturutse ku mikino n’imbaraga aba akoresha aho agenda atembera hirya no hino kw’isi.
IShowSpeed yinjiye kuri YouTube muri 2016, aho yatangiye ashyiraho ibintu bujyanye n’imikino.
Muri 2021 atangira kubona umusaruro , aho yaje guhuta aba umu miliyoneri ku myaka 16 gusa.
Yahise agurira mama we inzu yo kubamo, muri 2022 yatangiye kujya mu bijyanye n’umupira wamaguru cyane ari umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo.
Ibi byatumye yisanga mu isi y’ibyamamare yaba muri siporo no mu zindi ngeri.
IShowSpeed ni umuraperi ndetse muri 2022 yasinyishijwe n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Warner Records aho yasohoreye indirimo y’igikombe cy’isi yamenyekanye ndetse inatwara n’igihembo cya ‘Breakout Streamer of the Year’, mu bihembo bya Streamy Awards muri 2024.
Akurikirwa na miliyoni zirenga 40, naho amashusho ye amaze kurebwa nabarenga miliyari 4 kw’isi yose.
Usibye Youtube yanamamaye kuzindi mbuga nkoranyambaga nka Instagram,Tiktok na X yahoze yitwa Twitter.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 2
Kugarura igihano cy’urupfu, kwanga u Rwanda biri mu byamuteye umwaku, Constant Mutamba wari Minisitiri w’ubutabera wa RDC ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Habaye imbaraga z’Imana ngo avuke, ubuzima bugoye yakuriyemo bwamuhinduye umuraperi w’igikomerezwa, Fireman ni muntu ki?
-
AbakinnyiImaze ibyumweru 4
Umukinnyi w’Amavubi Phanuel Kavita ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Yabanye na Bob Marley, ahabwa ubwenegihugu bwa Israel, Umuhanzi Natty Dread yari muntu ki?