Wadusanga

Abanyapolitiki

Kugarura igihano cy’urupfu, kwanga u Rwanda biri mu byamuteye umwaku, Constant Mutamba wari Minisitiri w’ubutabera wa RDC ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Constant Mutamba yavukiye i Luputa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) tariki ya 24 Mata 1988.

Mutamba yize amategeko muri Protestant University of Congo i Kinshasa.

Afite Masters yakuye muri kaminuza ya Liege iherereye muri Bubiligi mu ishami ry’icubgamutungo n’amategeko y’ubucuruzi.

Yabaye umunyamategeko akorera i Kinshasa, ndetse niwe washinze kabine ya MKM.

Kwamamaza

Yigishije amategeko muri Kaminuza yigiyemo i Kinshasa.

Muri 2014, yashinze ihuriro ry’urubyiruko yise NOGEC ‘Nouvelle Génération pour l’Émergence du Congo’.

Muri 2021 yaje gushinga ishyaka rye bwite yise DYPRO.

Mu matora ya perezida yabaye muri Ukuboza 2023, yahataniye kuba perezida abona amajwi angana na 0.2%.

Kwamamaza

Tariki ya 29 Gicurasi 2024, yagizwe Minisitiri w’Ubutabera mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri 2024 amaze kuba Minisitiri w’ubutabera, yashyizeho itegeko rishyigikira rinagarura igihano cy’urupfu k’umuntu uziba cyangwa agakoresha nabi umutungo wa leta.

Yirukanye abayobozi b’amagereza nyuma y’ihunga rya bamwe mu bafungwa.

Constant Mutamba akiri Minisitiri mumpera za 2024 niwe niwe wavuze ko “Umunyarwanda ari umwanzi wa DRC kdi agomba kwicwa, ndetse ko Perezida w’u Rwanda agomba gufungwa.”

Kwamamaza

Niwe washishikarije abaturage kujya kwigaragambya mu mujyi wa Kinshasa birangira batwitse banasahura Ambasade ya Uganda n’izindi.

Niwe kandi washyizeho itegeko rifunga abayobozi ba M23.

Muri Gicurasi 2025, Mutamba yashinjwe gusesagura no gushaka kunyereza miliyoni 19 z’amadolari yagombaga kubaka gereza i Kisangani.

Yashinjwe no gukoresha nabi ububasha, gutoteza abandi bayobozi, no gutesha agaciro inzego z’ubutabera.

Kwamamaza

Inteko Ishinga Amategeko yamukuyeho ubudahangarwa kugira ngo ubutabera bumukurikirane.

Yabujijwe kuva muri Kinshasa, ariko yanga kwitaba abashinjacyaha, avuga ko ari politike imuhiga.

Tariki ya 17 Kamena 2025, yatanze ubwegure nka Minisitiri w’Ubutabera, avuga ko ashaka ko ubutabera bukora akazi kabwo mu bwisanzure.

 

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #12,162
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe