Abahanzi
Yabanye na Bob Marley, ahabwa ubwenegihugu bwa Israel, Umuhanzi Natty Dread yari muntu ki?

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Mitali Raphael wamenyekanye nka Natty dread yavutse mu 1969.
Igitangaje nuburyo mu byangombwa bye handitsemo ko yavutse mu 1964, kubera ko yahinduye imyaka ubwo yifuzaga kujya mu gisirikare.
Natty dread yavukiye muri Uganda aho ababyeyi be bari barahungiye.
Umuryango we waje kwimukira muri Kenya Natty dread afite imyaka itatu.
Aba muri Kenya yaje guhura n’inshuti z’umuryango zo muri Israel, ari nazo zaje kumuhuza na Bob Marley muri Jamaica.
Nyuma Nartty dread yaje kubona ubwenegihugu bwa Israel.
Mu ndirimbo zazamuye izina rye cyane harimo iyitwa ‘Hobe Rwanda’ yabaye ikimenyabose mu bakunzi ba muzika.
Natty Dread yashakanye n’abagore bane babyarana abana barindwi.
Natty Dread niwe muhanzi mpuzamahanga wa mbere wataramiye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni gitaramo yahuriyemo Cedella Booker umubyeyi wa Bob Marley.
Umuhanzi Natty Dread yitabye Imana tariki ya 14 Kamena 2025.
Uyu muhanzi yitabye Imana aguye mu gihugu cy’u Budage aho yari amaze igihe yivuriza.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Imbuga nkoranyambaga zamwinjije ahantu hose, IshowSpeed ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 2
Kugarura igihano cy’urupfu, kwanga u Rwanda biri mu byamuteye umwaku, Constant Mutamba wari Minisitiri w’ubutabera wa RDC ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Habaye imbaraga z’Imana ngo avuke, ubuzima bugoye yakuriyemo bwamuhinduye umuraperi w’igikomerezwa, Fireman ni muntu ki?
-
AbakinnyiImaze ibyumweru 4
Umukinnyi w’Amavubi Phanuel Kavita ni muntu ki?