Wadusanga

Ibindi byamamare

Niwe mwirabura wambere wasifuye muri Premier League, Uriah Rennie yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Uriah Duddley Rennie yavutse 1959, avukira muri Jamaica, nyuma yimukira muri Sheffield mu Bwongereza afite imyaka itandatu.

Rennie yatangiye gusifura imikino y’abaturage basanzwe mu 1979.

Yanditse amateka mu 1997, ubwo yasifuraga umukino wa Premier League hagati ya Derby County na Wimbledon.

Rennie yasifuye imikino irenga 300 kuva mu 1997 kugeza 2008, harimo imikino 175 ya Premier League.

Kwamamaza

Umukino wambere yahawe mu 1997 wari wahuje Leeds United na Crystal Palace muri Premiership.

Muri 2000 nibwo FIFA yamugize unusifuzi mpuzamahanga.

Mu busifuzi yamazemo imyaka 14, yatanzemo amakarita y’umuhondo 543, n’ayumutuku 30.

Uretse gusifura ruhago, Rennie yari umucamanza muri Sheffield kuva mu 1996.

Kwamamaza

Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu micungire y’ubucuruzi n’amategeko.

Muri 2023, Sheffield Hallam University yamuhaye impamyabushobozi y’icyubahiro.

Muri 2024, Rennie yagizwe umuyobozi w’icyubahiro wa Sheffield Hallam University.

Yaje kurwara indwara idasanzwe yatumye ahagarika kugenda, indwara yafashe kuva mu rukenyerero kugera ku maguru.

Kwamamaza

Uriah Rennie  yitabye Imana afite imyaka 65.

Abasomye iy’inkuru: #7,905
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe