Wadusanga

Ibindi byamamare

Niwe watangije iteramakofe mu Rwanda, Ferdinand Rutikanga yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Rutikanga Ferdinand.

Yavukiye ahahoze ari muri Komine Ruhondo muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Yakuriye i Lubumbashi muri Katanga mu cyahoze ari Zaïre.

Gukurira muri DRC byatewe nuko Papa we yagiye gukorerayo Ababiligi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kwamamaza

Rutikanga yavukanye n’impanga ye Ndagijimana Sylvain tariki 12 Mata 1956.

Bagiye muri Zaïre ari impinja z’amezi atandatu, bagaruka mu Rwanda mu 1975.

Icyo gihe abandi barimo bakuru babo basigaranye n’ababyeyi.

Yamamaye nk’uwatangije umukino w’iteramakofe ‘boxing’ mu Rwanda.

Kwamamaza

Mu biganiro Rutikanga yaba kuri radiyo, televiziyo n’ibinyamakuru byandika, yavuze ko ari we watangije umukino w’Iteramakofe mu Rwanda.

Rutikanga n’impanga ye, batangiye kwiga iteramokofe bari mu mashuri abanza muri Zaïre.

Babyigiraga mu nzu y’urubyiruko ‘Maison des Jeunes’ y’ahitwa Kipushi, aho bahuriraga n’urundi rubyiruko.

Bagarutse mu Rwanda mu 1975, bagerageje gutangiza iteramakofi ariko leta ya Habyarimana irabananiza.

Kwamamaza

Mu 1976, baje kugira amahirwe yo kubonana n’umwe mu basirikare bakuru witwaga Nsengiyumva ‘Makofe’ wigishaga abasirikare kurwana, abagira inama yo kujya mu ngabo z’u Rwanda.

Impamvu uyu musirikare yashakaga ko ariho bazajya bigishiriza iteramakofe.

Binjiye muri Jandarumori boherezwa mu myitozo y’abakomando mu Bigogwe.

Rutikanga yahavanye umudari wa mbere impanga ye Ndagijimana abona uwa kabiri.

Kwamamaza

Rutikanga n’umuvandimwe we baje gusezera mu gisirikare, bajya guteza.

Haje kujyaho umuminisitiri witwaga Nteziryayo Siméon, abemerera gutegura umukino wa mbere wemewe n’amategeko ku butaka bw’u Rwanda mu 1977.

Uwo mukino wahuje Rutikanga n’impanga ye Ndagijimana ubera mu ishuri rya Lycée Notre Dame de Cîteaux i Kigali.

Baje kwemerwa ku mugaragaro mu 1986, ishyirahamwe ry’imikino njyarugamba rihabwa ubuzimagatozi.

Kwamamaza

Gukunda iteramakofi, Rutikanga yabikundishijwe n’umuteramakofe witwa Mohammed Ali, warwaniye i Kinshasa na mugenzi we George Foreman Bose baje kwitaba Imana.

Ni umukino bise ‘Rumble in the jungle’ wabaye kuwa 29 Ukwakira 1974 ku butumire bwa Perezida Mobutu Seseseko.

Muri 2018, nibwo yasezeye burundu ku iteramakofe mu mukino wa kivandimwe wamuhuje n’impanga ye Ndagijimana muri Convention Centre.

Rutikanga yatabarutse yaramaze kwambikwa umudari hamwe n’impanga ye Ndagijimana mu 2019, nk’ishimwe ry’uruhare bagize mu kuzamura iteramakofe.

Kwamamaza

Ni umugabo waranzwe n’udushya twinshi mu buzima bwe akaba yari azi no gushyenga cyane ashingiye ku bigwi yagize muri uwo mukino.

Rutikanga yitabye Imana muru 2022 azize uburwayi yarafite imyaka 66.

Abasomye iy’inkuru: #9,713
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe