Wadusanga

Abanyapolitiki

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yise n’ababyeyi ni Ntibitura Jean Bosco, amashuri yayize muri Seminari nto yo ku Karubanda i Butare.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza yabyize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ‘NUR’, naho icyiciro cya Gatatu, yize ibijyanye na Translation and Interpreting.

Ntibitura yabaye umwarimu imyaka itanu muri Sainte-Bernadette.

Nyuma yagiye gukora akazi ka Leta, akora mu buyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka, ndetse yanababaye umuyobozi wari ukuriye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Minisiteri y’umutekano.

Kwamamaza

Hashize igihe yahawe inshingano zo kujya gukora muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, aho yamaze  imyaka itandatu.

Yagarutse mu Rwanda agirwa umuyobozi mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza ariko gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu’NISS’ muri 2023.

Yahawe inshingano zo kuba  Guverineri mu Ugushyingo 2024 w’Intara y’Uburengerazuba, akaba yarasimbuye Dushimimana Lambert nawe wari wagiye kurizo nshingano muri 2023 avuye muri Sena.

Yakuze akunda umukino  wa Karate aho yanahawe umukandara w’umukara, Ntibitura Jean Bosco ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu.

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #3,864
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe