Abakora Sinema
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Steven Charles Kanumba.
Yavutse tariki 8 Mutarama 1984, avuka kuri Charles Meschack Kanumba na Flora Mutegoa, yavukiye muri Tanzaniya.
Yari umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana batatu, bashiki be babiri Sharifa Kalala na Sanura Hussein.
Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Bugoyi Primary School riherereye i Shinyanga.
Ayisumbuye yayize ku ishuri rya Mwadui Seminary Secondary School riherereye muri Shinyanga.
Icyiciro gisoza ayisumbuye yacyize mu ishuri rya Dar Christian Seminary Secondary School i Dar es Salaam.
Yize kandi amasomo y’igihe gito (Short courses) mu bijyanye n’ubuhanzi muri Kaminuza ya Dar Es Salaam.
Akiri umwana muto ku myaka 10 yakinaga teyatere mu rusengero.
Muri 2002 yinjiye mu mwuga, ahera mu itsinda rya Kaole Sanaa Group.
Abakinyi benshi bari abo muri Bagamoyo College of Art.
Muri 2008 yaje gutoranywa gukina nk’umukinnyi w’imena yitwa Alfred muri filime Oprah.
Yahuriyemo n’abandi bakinnyi ba filime bafite amazina aremereye muri Tanzania.
Bari barimo, Vincent Kigosi, Irene Uwoya Oprah, Aunty Ezekiel, n’abandi benshi.
Ni filime ifite ibice bibiri akaba yarabikinnyemo nk’umukinnyi w’imena.
Iyi filime yatumye akundwa cyane, ahita anamenyekana.
Nyuma yaho yakinnye mu zindi nk’izitwa, Sikitiko Langu, Young Billionaire, Big Daddy, Johari, The Stolen will, n’izindi.
Nyuma yaho Steven Kanumba yatangiye kwagura imbibi , yakoreye ingendoshuri mu bigo bikomeye ku isi.
Yasuye Warner Bros Pictures, Universal Studios, ndetse na Disney Land.
Tariki ya 6 Mata 2012, Kanumba yagiranye ubushyamirane n’umukunzi we Elizabeth Michael.
Uyu mukobwa yarafite imyaka 17 y’amavuko gusa.
Steven Charles Kanumba icyo gihe yatashye yasinze akubita uyu mukobwa.
Byose byaturutse ku mpamzu zuko yari yanze ko baryamana.
Ubwo uyu mukobwa yamwiyakaga Kanumba yaje kugwa akubita umutwe hasi avuga ko atarimo kubasha guhumeka.
Steven Kanumba yajyanywe kwa muganga gusa agera ku bitaro bya Muhimbili yamaze gushiramo umwuka.
Isuzuma ryakozwe (Autopsy), abaganga bemeje ko yazize indwara yo kwangirika ku bwonko ‘Brain concussion’.
Umwe mu baganga batanu bakoze isuzuma ry’umurambo we, yavuze ko yapfuye habanje kubaho ibibazo byo kunanirwa guhumeka.
Undi yavuze ko ubwonko bwa Steven bwahungabanye cyane, ahita agira ikibazo cyo guhumeka.
Ibi nibyo byatumye apfa inzara ze zabaye ubururu, bishatse kuvuga ko ibihaha bye byari byaviriyemo amaraso.
Yongeye ho ko umwijima we wari wangiritse cyane.
Benshi bacyetse ko yarozwe ariko laboratwari y’igihugu nyuma y’isuzuma yasanze nta burozi bwari mu maraso ye.
Tariki ya 10 Mata 2012, yashyinguwe mu irimbi rya Kinondoni i Dar es Salaam muri Tanzania.
Ni umuhango witabiriwe n’umufasha wa Perezida wa Tanzania icyo gihe.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Ni umukarateka akaba n’umuyobozi muri Loni, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Ni umwana uririmba bidasanzwe, yitirirwa ‘Mariya mubyeyi mutagatifu’, Alexis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?