Wadusanga

Abanyapolitiki

Yabaye Perezida abikesheje Filime, Volodymyr Zelenskyy ni muntu?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Volodymyr Ole-ksa-ndrovych Zelenskyy, yavutse tariki ya 25 Mutarama 1978.

Yize ibijyane n’amategeko muri Kaminuza ya Kyiv National Economic University, aho yakuye impamyabushobozi mu mategeko.

Zelenskyy yakuze avuga Ikirusiya mu gace ko hagati muri Ukraine.

Asoje amashuri yashinze ikigo cyitwa Kvartal 95 cyatunganya filime, inkuru zishushanyije, ibiganiro byo gusetsa.

Kwamamaza

Yamamaye muri filime ‘Servant of the People’, Zelenskyy ubwe akaba yarakinagamo ari Perezida wa Ukraine.

Filime ze zatangiye guca kuri televiziyo guhera muri 2015 kugeza muri 2019 zikundwa nabatari bake.

Bigeze muri 2018 abakozi b’ikigo cya Zelenskyy bashinze ishyaka rya politiki rifite izina nk’iry’iyo filime ‘Servant of the People’.

Zelenskyy yahise yiyemeza guhatanira umwanya wa Perezida muri Ukraine, atanga ibyangombwa ku mugaragaro mu Ukuboza 2018.

Kwamamaza

Zelensky yaje gutsinda amatora ku majwi 73,23% mu cyiciro cya kabiri atsinze Petro Poroshenko.

Zelensky yahise aba Perezida wa gatandatu wa Ukraine guhera muri 2019.

Zelenskyy yimamariza kuyobora igihugu, yijeje abaturage kugarura ubwumvikane hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Muri 2021 umubano w’ibihugu byombi wabaye nabi cyane kugeza ubwo u Burusiya butangiye kugaba ibitero kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Kwamamaza

Zelenskyy yaciriwe amarenga ko u Burusiya bugiye kumugabaho ibitero, yizera umuryango wa OTAN mu bya gisirikare,  ariko birangira intambara ibaye.

Nyuma yuko Uburusiya bufashe uduce twinshi twa Ukraine, Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy yaje kwemera ibiganiro muri 2025.

Perezida Volodmyr Zelensky yashakanye na Olena Kiyashko Zelenska babyarana umukobwa witwa Oleksandra Zelenska wavutse 2004.

Babyaranye kandi n’umuhungu witwa Kyrylo Zelenski wavutse muri  2013.

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #6,060
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe