Wadusanga

Abahanzi

Azwiho kuvugisha ukuri kwinshi, Umuraperi Amag The Black ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Hakizimana Amani azwi nka AMAG THE BLACK izina ryikimenyabose mu muziki.

Yavukiye i Kanombe, mu mujyi wa Kigalu tariki ya 4 Nyakanga 1990.

Yasoje ayisumbuye akomereza muri kaminuza y’Isi nkuko yakunze kubigarukaho, yongeyeho ko iyi kaminuza umuntu ayirangiza aruko apfuye, amanota meza cyangwa mabi agira agaterwa n’ibikorwa aba yarakoze akiriho.

AMAG THE BLACK yatangiye ku menyekana mu muziki muri 2012, icyo gihe yaramaze kurekura indirimbo yise ‘Uruhinja’.

Kwamamaza

Nyuma yaho yasohoye indi yise ‘Ndamukunda’, yarushijeho kuzamura izina rye.

Muri 2013, yegukanye ibihembo bibiri muri ‘Salax Awards’, icy’umuhanzi ukizamuka ndetse n’icyumuhanzi mwiza w’umwaka muri HipHop.

Nyuma yibi bihembo AMAG THE BLACK yisanze mu bahanzi 10 bageze mu kiciro cya nyuma mu marushanwa ya Primus Guma Guma yabaga ku nshuro yayo ya 4.

Muri 2015, yashyize hanze Album ya kabiri yise ‘Nyabarongo’, yarigizwe n’indirimbo 10 zirimo ‘Mana yange, Ibyabana, Nyabarongo’, n’izindi.

Kwamamaza

Tariki ya 15 Ukuboza 2017  Amag The Black yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Liriane, baseranira mu murenge wa Runda ho muri Kamonyi.

Tariki ya 24 Ukuboza 2017, Amag The Black yasabye anakwa Liriane, mu birori byabere ku Ruyenzi muri Kamonyi.

Tariki ya 29 Kanama 2018, Amag The Black  we n’umufasha we bibarutse umwana wabo w’imfura bise ‘Babita’.

Amag The Black yarushinze na Liliane yaramaze gutandukana n’undi mugore bari barashakanye mbere witwa Rosine, banabyaranye umwana w’umuhungu bise ‘Shami’.

Kwamamaza

Muri Gicurasi 2017 nibwo amakuru ya Amag na Rosine ko batandukanye yagiye hanze.

Muri 2023, hakwirakwijwe andi makuru yavugaga ko Amag The Black yaba yaratandukanye n’umugore we wa kabiri ariko yanga kugira icyo abivugaho.

Uyu muraperi indirimbo ze zirimo ‘Twarayarangije, Umuntu, Yuda, Uruhinja, Nyabarongo’, ntaho zitakinwe.

Ni umugabo uzi ikitwa ubucuruzi uhereye ku gukora Firigo umeuga yatangiye yiga mu yisumbuye 2004, ubworozi bw’inkwavu n’inkoko, ubucuruzi bw’amafi n’ibindi.

Kwamamaza

Amag The Black mu kugaragaza umuntu, inshuro nyinshi yavuze ko yagiye ahemukirwa nabo yafashije, yaba abo yigishije gukora Firigo, Abanyamakuru banze gukina imiziki ye ndetse hari nuwamutwariye imodoka burundu.

Amag The Black yavuzeko yibwe shene ye ya YouTube nabo yafashije, ndetse ko abo harimo nabo yagiye ahamagara ntibamwitabe.

Yahisemo kwiyororera inkoko zo ahamagara zikaza, mu gihe abo bise ntawe yahamagaye ngo amwitabe.

Amag The Black yatangaje ko ubwo yashyiraga Album yise ‘Ibishingwe’ hanze yarozwe n’abo bari bateguranye igitaramo tariki 1 Nyakanga 2023.

Kwamamaza

Arikumwe na Rodi, Muuv na Melvis bose bari kumufasha mu gitaramo bariye ibiryo byari byahumanyijwe byanatumye agera kurubyiniro atinze.

Nyuma y’igitaramo ntaniritoboye yabonye, ikigaragaza ubugome bari bamufitiye kuko ngo bamubwiye ko bahombye.

Aganira na Igihe yavuzeko byasabye ko bajya kwivuza mu baganga ba gakondo.

Mu mahame yaragaragaje ko agenderaho ko ari uko umuntu umuhemukiye amwihorera kuko aba amubonye kandi ko atakwirirwa ajya ku murega.

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #8,019
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe