Wadusanga

Abakora Sinema

Ni umunyarwenya wasetsa nuvuye guta Nyina, Umushumba ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Tuyishime Senegalais, yamenyekanye ku izina ry’Umushumba mu myidagaduro y’Urwanda.

Umushumba yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yakuriye mu Rwanda mu Karere ka Huye, aho yize amashuri yisumbuye kugeza mu wa kane.

Amashuri ye yayakomereje muri Kenya ari naho yari atuye mu gihe cy’imyaka irindwi yose.

Kwamamaza

benshi bazi nka ‘Umushumba’, mu bitaramo bya Gen-Z Comedy biri mu by’urwenya bigezweho muri iyi minsi, yahishuye ko yageze bwa mbere mu Mujyi wa Kigali atashye ubukwe, yanga kuhava.

Mbere yakoraga urwenya akarushyira kuri YouTube ariko yari ataritabira ibitaramo.

Muri 2023 yaje mu Rwanda atashye ubukwe, ahahurira n’inshuti ye isanzwe ifata amashusho muri Gen-Z Comedy.

Icyo gihe haribube  igitaramo cya Gen-Z Comedy, iriya nshuti ye yamusabye ko bazajyanayo ariko ntiyanacyitabira kuko yari yagiye i Huye.

Kwamamaza

Umushumba avuye i Huye,  yongeye gusura inshuti ye asangayo Fally Merci.

Uyu Merci niwe watangije Gen-Z Comedy, nibwo bamubwiyeko afite impano yo gusetsa, bamusabye kwitabira igitaramo cyabo.

Merci yamusabye kwitabira imyitozo y’abandi banyarwenya ngo arebe niba yabishobora.

Umushumba yarabyemeye ariko mu kujyayo yari yamaze gukatisha itike izamusubiza muri Kenya.

Kwamamaza

Amaze gukora icyo gitaramo  Merci yahise amusaba gukora ikindi gitaramo kimwe akabona kugenda.

Ibi byari bitewe nuburyo uyu musore yari yishimiwe muri Gen-Z Comedy ndetse akahabonera amafaranga menshi nawe atatekerezaga yahawe n’abafana.

Ukwishimirwa n’abantu byatumye Umushumba yigumira mu Rwanda, akaba ari umwe mu banyarwenya bakomeye.

Abasomye iy’inkuru: #6,889
Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe