Ibindi byamamare
Ni umunyarwanda ukora muri FIFA, Martin Ngoga ni muntu ki?

Martin Ngoga yavukiye muri Tanzania, mu meaka w’i 1968.
Niho yize amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Yatangiriye akazi akorera muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania.
Martin Ngoga yanakoze mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.
Martin Ngoga ageze mu Rwanda, yakoze mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Yaje kuzamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.
Yagizwe kandi Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera.
Hashize imyaka ibiri gusa yongeye kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bwari ubucukumbuzi bushingiye muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.
Martin Ngoga yabaye muri siporo y’Urwanda mu mupira w’amaguru ndetse yanabaye Visi Perezida wa FERWAFA.
Icyo gihe iri shyirahamwe ryaborwaga na Gen Kazura Jean Bosco.
Muri 2019, Ngoga yashyizwe mu itsinda ry’inzoberere mu mupira w’amaguru.
Ni itsinda ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Kwari ukugira ngo ririya tsinda rifashe gukora amavugurura mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CA.
Martin Ngoga yatorewe kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko mu Nteko Rusange ya 75 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA).
Tariki ya 15 Gicurasi 2025, iyi nama yabereye i Asunción muri Paraguay , hatorwa abazayobora Akanama gashinzwe Imyitwarire mu myaka ine iri imbere.
Martin Ngoga yatowe nk’Umuyobozi wako, yungirizwa na Bruno De Vita na Parasuraman Subramanian, muri manda y’imyaka ine.
Ngoga yari asanzwe kuri uyu mwanya yatorewe bwa mbere mu 2021.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?