Wadusanga

Abahanzi

Yahaye amahirwe itsinda rya Urban Boyz riyapfusha ubusa, Umuhanzi Timaya ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Timaya, amazina yiswe n’ababyeyi ni Inetimi Timaya Odon, yavukiye muri Nigeria muri leta ya Bayelsa.

Yavutse tariki ya 15 Kanama 1980,

Yatangiye umuziki akiga mu ishuri ry’isumbuye rya Nkpolu Oroworukwo.

Aha niho yatangiriye gutwara amarushanwa mu kuririmba menshi.

Kwamamaza

Yaje kwerekeza mu mujyi wa Lagos ndetse ababyeyi bamusaba kugumana na mushiki we mukuru kugirango azabashe kurangiza ishuri.

Yakomeje amashuri yisumbuye muri  Ikeja mu gace ka  Mafoluku, mu mujyi wa Lagos, aba ari naho asoreza.

Aho naho yahahuriye n’abahanzi benshi bari bakizamuka, biza kurangira yisanze afasha kuririmba undi muhanzi witwaga Eedris Abdulkarem.

Muri iyo myaka Timaya yakoranye amashusho y’indirimbo n’itsinda rya UDX ryari ririmo abaraperi birangira idasohotse, mu myaka ya za 2000.

Kwamamaza

Yatangiye umuziki mu ntangiriro za 2005.

Timaya yamenyekanye kubera indirimbo yise Dem Mama.

Nyuma yaho yashyize hanze album ye ya mbere yise True Story mu 2007.

Yakomeje kwigaragaza nk’umwe mu baraperi n’abaririmba mu njyana ya Dancehall, Reggae na Afrobeat.

Kwamamaza

Indirimbo zarakynzwe cyane  nka Bum Bum, Sanko, Balance, I Can’t Kill Myself, Don Dada n’izindi.

Uyu muhanzi yakoranye indirimbo na Urban Boyz bise ‘Show me love’ muri 2016 ariko ntiyigeze imenyekana cyane.

Izi ndirimbo zatumye  ahabwa akabyiniriro ka “Egberi Papa 1 of Bayelsa.”

Barimwise bashaka kugaragaza ko ari  umuyobozi wa mbere wo muri Bayelsa, aho avuka.

Kwamamaza

Timaya n’ahanzi bakomeye barimo Sean Paul, Patoranking, Phyno, n’abandi.

Yatumiwe kenshi mu bitaramo bikomeye ku Isi, akaba akunze guhuza umuco gakondo wa Nigeria n’umuziki ugezweho.

Timaya yavuzeko atazashaka umugore wi muri Nigeria aganura na 99.9Fm yewe muri 2024 yagaragaye arikumwa n’umugore w’umunyamerikakazi witwa Blooke Bailey, watandukanye n’umugabo muri 2021.

Abasomye iy’inkuru: #8,296
Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe