Abahanzi
Yahaye amahirwe itsinda rya Urban Boyz riyapfusha ubusa, Umuhanzi Timaya ni muntu ki?

Timaya, amazina yiswe n’ababyeyi ni Inetimi Timaya Odon, yavukiye muri Nigeria muri leta ya Bayelsa.
Yavutse tariki ya 15 Kanama 1980,
Yatangiye umuziki akiga mu ishuri ry’isumbuye rya Nkpolu Oroworukwo.
Aha niho yatangiriye gutwara amarushanwa mu kuririmba menshi.
Yaje kwerekeza mu mujyi wa Lagos ndetse ababyeyi bamusaba kugumana na mushiki we mukuru kugirango azabashe kurangiza ishuri.
Yakomeje amashuri yisumbuye muri Ikeja mu gace ka Mafoluku, mu mujyi wa Lagos, aba ari naho asoreza.
Aho naho yahahuriye n’abahanzi benshi bari bakizamuka, biza kurangira yisanze afasha kuririmba undi muhanzi witwaga Eedris Abdulkarem.
Muri iyo myaka Timaya yakoranye amashusho y’indirimbo n’itsinda rya UDX ryari ririmo abaraperi birangira idasohotse, mu myaka ya za 2000.
Yatangiye umuziki mu ntangiriro za 2005.
Timaya yamenyekanye kubera indirimbo yise Dem Mama.
Nyuma yaho yashyize hanze album ye ya mbere yise True Story mu 2007.
Yakomeje kwigaragaza nk’umwe mu baraperi n’abaririmba mu njyana ya Dancehall, Reggae na Afrobeat.
Indirimbo zarakynzwe cyane nka Bum Bum, Sanko, Balance, I Can’t Kill Myself, Don Dada n’izindi.
Uyu muhanzi yakoranye indirimbo na Urban Boyz bise ‘Show me love’ muri 2016 ariko ntiyigeze imenyekana cyane.
Izi ndirimbo zatumye ahabwa akabyiniriro ka “Egberi Papa 1 of Bayelsa.”
Barimwise bashaka kugaragaza ko ari umuyobozi wa mbere wo muri Bayelsa, aho avuka.
Timaya n’ahanzi bakomeye barimo Sean Paul, Patoranking, Phyno, n’abandi.
Yatumiwe kenshi mu bitaramo bikomeye ku Isi, akaba akunze guhuza umuco gakondo wa Nigeria n’umuziki ugezweho.
Timaya yavuzeko atazashaka umugore wi muri Nigeria aganura na 99.9Fm yewe muri 2024 yagaragaye arikumwa n’umugore w’umunyamerikakazi witwa Blooke Bailey, watandukanye n’umugabo muri 2021.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?